Musanze: Abanyerondo bagera ku 150 bakanguriwe kuba intangarugero mu kazi kabo

Ku itariki ya 10 Nzeri 2017, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba, yagiranye inama n’abashinzwe irondo bose hamwe bagera ku 150 bakorera muri aka karere, barebera hamwe uko umutekano uhagaze aho bakorera, banafatira hamwe ingamba zo kugumya kuwubungabunga, n’izatuma bakora akazi kabo neza.

SP Gashumba, yashimiye aba banyerondo umusanzu batanga mu gutuma Musanze irangwamo umutekano, aho bakumira ibyaha birimo ubujura, icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa n’ibindi byaha bitandukanye. Yabasabye nabo kuba intangarugero no guhesha isura nziza umurimo bakora.

Aha yarababwiye ati:”Disipuline n’ubunyangamugayo ni ingenzi ku muntu wese ushaka gutunganya akazi ke. Mwirinde ibikorwa bishobora kubatesha agaciro nk’ubusinzi, n’ibindi byose bishobora gutuma mukora akazi kanyu nabi, kandi namwe muheshwe ishema no kuba hari uruhare mugira mu gutanga umutekano muri aka karere”.

SP Gashumba, yababwiye ko uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano rutuma mu karere ka Musanze hagaragaramo ibyaha bicye, anababwira ko nibyo bicye bishobora kwirindwa, cyane ko aba bashinzwe irondo ari benshi kandi bakaba bafite uruhare runini mu gucunga umutekano.

Aha yaravuze ati:”Ibyaha byose mubishatse byacika, aho mukorera ndetse no mu miryango yanyu hashobora kugaragara abanyabyaha, mwirinde kubahishira, ahubwo ni mubabona mujye mubafata, ibibarenze mubigeze ku nzego z’umutekano zibegereye, kandi mwihutire gutanga amakuru y’icyahungabanya umutekano w’abanyamusanze.”

SP Gashumba, yasoje abasaba gukomeza gukora irondo neza, no gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha aho bakorera n’aho batuye, kandi aho biri ngombwa bakagisha inama inzego zibakuriye.

Aba bashinzwe irondo bagejeje ku buyobozi bwa Polisi mu karere ka Musanze imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo, bubizeza ubufatanye mu kuzikemura no gukorera hamwe hagamijwe kubungabunga umutekano w’abatuye akarere ka Musanze.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →