Kamonyi: Hafashwe icyemezo cyo guhagarika Itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka

Ku baturage batuye mu karere ka Kamonyi, ku bashaka kubaka muri aka karere, nta cyangombwa cyo kubaka cyemerewe uwo ariwe wese muri iyi minsi, iki cyemezo kije gikurikira ibibazo by’imyubakire y’amazu atujuje ibyangombwa, amwe yatangiwe gusenywa.

Amakuru y’ifungwa ry’agateganyo ryo gutanga ibyangombwa ku bashaka kubaka ku butaka ubwo aribwo bwose buherereye mu Karere ka Kamonyi yageze ku intyoza.com ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nzeli 2017. hagenderewe kubanza guhangana n’ibibazo by’iyubakwa ry’amazu yazamuwe nta byangombwa akanazamurwa ahatemewe, amwe yatangiye gushyirwa hasi.

Tuyizere Thadee, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi aganira n’intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa, yahamije iby’iki cyemezo cy’ihagarikwa by’agateganyo ku gutanga ibyangombwa by’abashaka kubaka mu karere ka kamonyi. Atangaza ko ari icyemezo cy’igihe gito kigamije kugira bimwe kibanza gushyira ku murongo.

Ifatwa ry’iki cyemezo rije rikurikira ibibazo bitandukanye muri aka karere bijyanye n’imyubakire y’inzu zitujuje ibyangombwa zivugwa ko inyinshi zubatswe mu bihe u Rwanda rwari mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Bamwe mu baturage bubatse batangiye gusenyerwa, ibi bibazo kandi by’iyi myubakire bivugwamo abayobozi b’inzego zibanze bashinjwa kugira uruhare mu buryo butandukanye, bamwe muribo muri iyi minsi bari mu bwoba dore ko hari n’abavugwaho nabo ubwabo kubaka inzu nta byangombwa.

Tuyizere Thadee, avuga ku ifatwa ry’iki cyemezo ku basaba ibyangombwa byo kubaka yagize ati” Twahagaritse gutanga ibyangombwa mu myubakire kugira ngo tubanze dukemure ibibazo birimo, ni ngombwa ko tubanza guha bimwe umurongo, ni agahe gato ko kugira ngo iki bagikemure, bagihe umurongo.”

Mu gihe iki cyemezo cyo guhagarika by’agateganyo gutanga ibyangombwa ku bashaka kubaka cyafashwe, Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere ka kamonyi Tuyizere Thadee, yatangarije intyoza.com ko ibi bireba umuntu wese wateganyaga gusaba ibyangombwa, uwamaze gutanga ibyangombwa asaba kubaka mbere y’ifatwa ry’iki cyemezo Dosiye ye izigwa nkuko bisanzwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Hafashwe icyemezo cyo guhagarika Itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka

  1. Mafende September 14, 2017 at 6:06 am

    Ibi ndabona bidasobanutse na gato, none se iyo abantu bubaka nta byangomwa abayobozi bahitamo guhagarika itangwa ryabyo? cyangwa ahubwo bagombye koroshya uburyo ibyangombwa byatangwagamo.

Comments are closed.