Kamonyi: Abatuye isantere y’Ubucuruzi ya Kayenzi mu igenzurwa ku Isuku

Mu gihe bizwi nk’ihame ko isuku ari isoko y’ubuzima, ubuyobozi bw’umurenge wa Kayenzi n’ikipe yatoranijwe bazindukiye mu gikorwa cyo kugenzura uko abakorera n’abatuye mu isantere y’ubucuruzi ya Kayenzi bahagaze mu kugira Isuku mubyo bakora n’aho bakorera.

Mu gitondo cy’uyu wa kane tariki 14 Nzeli 2017 mu murenge wa kayenzi, ubuyobozi bw’Umurenge n’ikipe yateguwe bazindukiye mu gikorwa cy’igenzura ku Isuku mu batuye ndetse bagakorera mu isantere y’ubucuruzi ya Kayenzi.

Abaturage baganiriye n’intyoza.com bavuga ko bazi agaciro k’isuku ku buzima, gusa ngo hari ubwo bacikwa cyangwa se ku bw’impamvu zitandukanye bakirara maze ugasanga ikitwaga isuku cyabaye umwanda.

Bamwe muri aba baturage, bakibona ubuyobozi ngo babanje kugira ubwoba ko wenda baracibwa amande kubo basangana umwanda, ubu bwoba ngo babumazwe n’abayobozi bababwiye ko baje mu igenzura ry’isuku, kubagira inama no kubakangurira kurushaho kwita ku Isuku, ko batazanwe no kubaca amande.

Leonard Hakizimana, utuye mu Isantere y’ubucuruzi ya Kayenzi yabwiye intyoza.com ko mu busanzwe nta muntu wavuga ko atazi akamaro ko kugira isuku haba mubyo akora ndetse n’aho akorera, gusa ngo hari ubwo habaho kwirara cyangwa se bamwe ntibagire ibyo bitaho ugasanga ibyitwaga isuku byabaye umwanda.

Ahagurishirizwa akaboga ni hamwe muhasuwe.

Yagize ati “ Abayobozi bangezeho bambwira ko barimo kureba uko Isuku imeze, nk’abaturage hari igihe tugira imbaraga nkeya mu isuku ariko iyo abayobozi batugezeho biradukangura, baraduhwitura bigatuma twumva kandi tukagira uruhare mu kwigirira isuku mubyo dukora n’aho dutuye.” Akomeza avuga ko nubwo isuku ari ingenzi kandi akamaro kayo kakaba kazwi, ukwirara no kutagira icyo abantu bitaho ngo hari ubwo bisanga mu ndwara ziterwa n’umwanda. Yibutsa buri wese kutirara, akagira uruhare mu kurwanya umwanda hakimikwa isuku, kwibuka guhwitura abakozi, kureba aho bakorera n’ibyo bakoresha ko bigirirwa isuku.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, bwana Innocent Mandera yatangarije intyoza.com ko iki gikorwa cy’igenzura ku Isuku cyateguwe n’ubuyobozi bw’Umurenge mu rwego rwo kugenzura ahakorerwa ibikorwa bitandukanye, ahatuwe muri iyi Santere y’ubucuruzi ya Kayenzi, kwibutsa, guhwitura no kwigisha abaturage gukangukira kwita ku isuku cyane. Avuga ko ntawe ucibwa amafaranga y’amande, aho biri ngombwa ngo batanga inama.

Agira ati” Isuku ni isoko y’Ubuzima. Tuributsa abaturage inshingano zabo, ko kugira isuku ari ukugira ubuzima, turabagira inama, turabigisha, turabasaba kwirinda umwanda aho bakorera no mubyo bakora, Umwanda utera indwara bagomba kubizirikana. Isuku igomba kuba iranga buri wese akabigira umuco, kwita ku isuku ni ukwita kubuzima.”

Mu bikoni bitandukanye, harebwe ubuziranenge ku Isuku.

Igikorwa cy’igenzura ku Isuku muri uyu murenge, cyatangiriye muri iyi Santere y’Ubucuruzi ya Kayenzi kiri mu rwego rwo kwigisha, guhwitura no gukora ubukangurambaga ku baturage ku kugira isuku mubyo bakora n’aho bakorera, Ubuyobozi bw’umurenge butangaza ko iki ari igikorwa gikomeza kuzagera ku muturage hasi, akibutswa agaciro n’akamaro ko kugira isuku, ko Isuku ari isoko y’Ubuzima.

Ikipe y’umurenge wa Kayenzi yagiye mu igenzura ryo kureba Isuku uko ihagaze.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →