Kamonyi: Nyuma y’isenywa ry’Inzu z’abayobozi, indi muzikomeye yashenywe

Igikorwa cyo gusenya inzu zubatswe zitujuje amategeko n’amabwiriza agenga iyubakwa ry’inzu cyakomeje, imwe munzu abaturage batunze agatoki ubwo iz’abayobozi zasenywaga nayo yashenywe, bamwe mu bayobozi b’izibanze bahahunze ndetse terefone bakuraho.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nzeli 2017 mu murenge wa Runda, akagari ka Muganza, hakomereje igikorwa cyo gusenya inzu bivugwa ko zubatswe hirengagijwe amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire, inzu imwe mu zikomeye yashenywe nyuma yuko iz’abayobozi zishenywe. Abayobozi muzibanze bashyirwa mu majwi mu kugira uruhare muri iri yubakwa ntawahagaragaye ndetse na terefone zabo bazikuyeho.

Abaturage, mu kwitegereza ibirimo kuba babuze icyo kuvuga. Uwo ubajije ukagira amahirwe akagusubiza, agutura umujinya n’uburakari bw’ibyo avuga ko ari akarengane ngo kuko nta znu yazamutse abayobozi batayizi. Bahamya ko nta n’iyazamutse idatanzweho amafaranga ya Ruswa. Bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze intyoza.com yagerageje kubashaka ariko nta numwe wabonekaga no kuri terefone zabo zari zifunze. Bamwe mu bayobozi ku rwego rw’Akarere bari bahari batangarije intyoza.com ko nabo babashatse mu buryo bwose bakababura.

Inzu yashenywe, iherereya mu mudugudu wa Nyagacyamo, Akagari ka Muganza mu Murenge wa Runda, ni iy’umuturage witwa Eric Bimenyimana. Amakuru abaturage bahaye intyoza.com avuga ko yari aherutse guhisha inzu igakongoka.

Iyi nzu yashenywe, nkuko amakuru abaturage bahaye intyoza.com abivuga ngo yabagamo ab’umuryango w’uyu mugabo. Ibintu byose byarimo byaterewe hanze, byaba ibyari munzu nini, byaba ndetse ibyari munzu nto ( Annexe).

Uku gusenya amazu bivugwa ko yubatswe nta byangombwa afite ndetse andi akubakwa mu butaka bwagenewe guhingwamo, ubuyobozi buvuga ko ari igikorwa kigomba gukomeza kugeza inzu zubatswe zose zimaze gushyirwa hasi.

Amakuru yizewe agera ku intyoza.com ahamya ko mu karere ka Kamonyi inzu zubatswe ahatemewe, zitujuje ibyangombwa zigera muri 560 nubwo iyi mibare bivugwa ko inzego zibanze zabanje kuyihisha zikerekana inzu nke.

Iyubakwa ry’izi nzu ryavuzwe cyane mu mirenge ya Runda, Rugarika ndetse na Gacurabwenge. Iyi mirenge ifatwa nk’igize igice cy’umujyi w’akarere. Amakuru kandi ahamya ko nta murenge numwe muri 12 igize akarere ka Kamonyi udafite inzu zubatswe muri ubu buryo. Hari aho usanga umurenge umwe wihariye amazu arenga 100 yubatswe muri ubu buryo bwo kutagira ibyangombwa no kubakwa ahataragenewe kubakwa.

Ikibazo cy’iyi myubakire gihangayikishije ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, mu gusenya usanga buhari, bwitwaje inzego zitandukanye zishinzwe umutekano. Ni ikibazo kandi cyahagurukije Guverineri w’Intara y’amajyepfo aza kwirebera ndetse asiga ategetse ko ntanzu itujuje ibyangombwa igomba gusigara ndetse n’abayobozi babigizemo uruhare bakabibazwa. Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko abayobozi bamwe mu nzego zibanze mu mirenge y’umujyi wa Kamonyi bahawe amabarwa abasaba ubusobanuro mu nama yari imaze kubahuza n’ubuyobozi bw’Akarere kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nzeli 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Nyuma y’isenywa ry’Inzu z’abayobozi, indi muzikomeye yashenywe

  1. Ernest September 17, 2017 at 9:33 pm

    Ese kuki batabategeka gushaka ibyangombwa ahubwo?

Comments are closed.