Abayobozi babiri b’izibanze bafungiwe kwaka no kwakira Ruswa

Abayobozi babiri b’ibanze bo mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo bafunzwe bakekwaho gusaba no kwakira ruswa umuturage kugirango yubake mu buryo butemewe n’amategeko.

Abafunze ni Munyemana Gaspard ushinzwe amakuru mu mudugudu na Ntakirutimana Wilson ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kira, akagari ka Kibenga, mu murenge wa Ndera, bakaba bafungiye kuri sitasyo ya Polisi ya Ndera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu akaba atangaza ko bombi bafatiwe mu cyuho bakira ruswa.

Bivugwa ko ku italiki ya 19 Nzeli 2017, Munyemana yasanze uwitwa Mukanemeye Josephine yubaka inzu nta byangombwa bimwemerera kubaka afite maze amusaba guhagarika kubaka icyasaga n’ikiraro cy’inka cyaje guhindurwamo inzu yo kubamo.

Hagati aho, aba bombi baciye inyuma begera uwubakaga maze bamusaba amafaranga 200,000 ngo bamwemerere gukomeza kubaka n’ubwo nabo nta bushobozi babifitiye, bivuze ko n’ubundi yari gukomeza bitemewe.

Mukanemeye agira ati:” Twakomeje kumvikana kugeza ubwo twemeranyije 100,000; bambwiraga urutonde rw’abo bazagabana bose mu mudugudu n’akagari.”

Yakomeje ati:” Nari nzi ko ibyo basaba bitemewe n’amategeko, mpamagara Polisi ndayibimenyesha, ni yo mpamvu aba bagabo bafatiwe mu cyuho ubwo bakiraga igice cy’amafaranga twari twemeranyije.”

Munyamana yafashwe yakira amafaranga 70, 000 mu gihe Ntakirutimana yafatiwe mu cyuho yakira 20, 000.

N’ubwo aba bagabo bahakana gusaba no kwakira ruswa, ntibashobora no gusobanura impamvu batasenye burundu inzu yari yubatswe bitemewe ubwo bari babiherewe uburenganzira n’akagari, ndetse n’icyo amafaranga bakiriye avuga kandi bavuga ko ntaho bahuriye n’uwubakaga.

Kuri iki gikorwa cya ruswa, SP Hitayezu akaba asaba abaturage kubyamagana no kubirwanya aho agira ati:”Umujyi wa Kigali ufite igishushanyo mbonera kigomba gukurikizwa. Ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gishushanyo riri mu nshingano z’abayobozi bose barimo n’ab’ibanze, ukoze ibinyuranyije nabyo abikurikiranwaho.”

SP Hitayezu akomeza agira ati:” Abo bayobozi baba bitezweho kubera urugero abaturage, ni nabo babonekamo ababashyira mu bihombo nk’aho baba babaka ruswa kandi bazi neza ko ibyo bubatse bitemewe amaherezo bizasenywa; ni ikintu gihesha isura mbi gahunda ya Leta y’iterambere ry’imyubakire buri Munyarwanda wese akwiriye guharanira.”

Yavuze kandi ko imyubakire itemewe n’amategeko ari nayo igenda itiza umurindi ibiza ndetse n’imfu z’abantu bigenda bigaragara.

Yongeyeho ati:” Gusaba cyangwa gutanga ruswa ni icyaha kandi uzabifatirwamo wese azabibazwa n’amategeko.”

Aba bayobozi bafashwe mu gihe abayobozi benshi mu bice bitandukanye by’igihugu barimo gusenya inyubako nyinshi zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 635 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ku gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa, ivuga ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatse.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →