Diane Rwigara, Umuvandimwe we na Nyina ubabyara batawe muri yombi na Polisi

Abo mu murango wa Rwigara Assinapol barimo; Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara hamwe na Nyina ubabyara ariwe Adeline Rwigara, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda.

Kuri uyu wa gatandatu taliki 23 Nzeli 2017 ku masaha y’umugoroba, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Diane Rwigara, Anne Rwigara hamwe na Nyina ubabyara Adeline Rwigara, mubyo bakurikiranyweho harimo uguhungabanya umutekano w’Igihugu nkuko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ifatwa ry’aba bagize umuryango wa Rwigara rifitanye isano n’ibyo bari bamaze iminsi bakurikiranyweho ariko kandi nokuribyo hakiyongeraho icyo gushaka guhungabanya Umutekano w’Igihugu.

Mu gihe iperereza ku byo aba bose bakurikiranyweho rikomeza, Polisi y’u Rwanda itangaza ko amategeko yemerera ubugenzacyaha iminsi itanu yo kuba bubafunze by’agateganyo mu gihe bugikusanya ibimenyetso ngo bubone ubukora Dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Diane Rwigara, Anne Rwigara hamwe na Adeline Rwigara ariwe nyina ubabyara, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera. Polisi, itangaza kandi ko bose bamenyeshejwe iby’uburenganzira bwabo burimo kugira ubunganira mu mategeko.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Diane Rwigara, Umuvandimwe we na Nyina ubabyara batawe muri yombi na Polisi

  1. Rutikanga September 25, 2017 at 8:39 am

    Aho kugirango bice iperereza nibabe babafunze kugirango rikomeze hato hashobora nokuboneka abanzi b’i gihugu bakabarigisa bikitirirwa leta y’u Rwanda, ubwo rero numvako aho bari polisi izajya ibona uko ikurikirana umutekano wabo kandi amategeko agakurikizwa.

Comments are closed.