Kamonyi: Abasenya amazu y’abaturage batewe amabuye bariruka, baragarutse urugamba rurakomeza

Mu gusenya amazu y’abaturage bivugwa ko yubatswe mu buryo budakurikije amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire, byateye ihangana hagati y’abasenya n’abaturage, abasenya bazamuwe impinga, bagarutse bisuganije barasenya ariko bongera kwirukankanwa n’amabuye y’abaturage.

Ubwo abaturage mu murenge wa Rugarika, akagari ka Sheri mu mudugudu wa Ntebe baganiraga n’intyoza.com ku mugoroba w’uyu wa mbere tariki 25 Nzeli 2017 batangaje ko bananiwe kwihanganira abari baje kubasenyera inzu mu gihe ngo nabo babonaga basa n’abariye karungu kuko ngo ntawe bashakaga ko yegera aho basenya, bambitse bamwe mu baturage amapingu, bagera aho bahangana banaterana amabuye.

Umwe mu batangiye kubaka ariko akanga kugira icyo aha aba bayobozi, yabwiye intyoza.com ko bamuhagarikiye muri Fondasiyo na nubu akaba yarahagaze kubaka kuko ntacyo gutanga yari afite, avuga ko hari benshi bubatse batanze ruswa.

Aba baturage bavuga ko abasenyaga bari kumwe na DASSO n’inkeragutabara ngo baje bitwaje ibikoresho bitandukanye wagira ngo baje guhangana n’abaturage.

Mu gusenya, habaye kubanza kwangiza amabati yubatse inzu.

Umukecuru umwe mu basenyewe ndetse bagerageje kwambika amapingu ariko ngo akarwanwaho n’abaturage yagize ati “ Nabajije impamvu bagiye kudusenyera, batangira kuzana bimwe bahambira ngo kuko mvuze, bashatse ku nkubita maze hari abana; bati muradukubitira umukecuru turabamerera nabi, ibintu birakomera bamwe bajya kunzu bakubita amapiki n’amarasoro ibintu byari munzu bimwe birangirika, baje baniyenza rwose, abahungu bibanga munda nabo baritabara kuko ntabwo umuntu yakurwanya nawe ngo unanirwe kwitabara.”

Umugabo wambitswe amapingu azira ngo kuba yasabye ko bamureka akabanza agakuraho amabati mbere yuko bamusenyera, yabwiye intyoza.com ati “ Narimo ntera inyanya mbona abagabo barimo DASSO n’inkeragutabara ari benshi, naramanutse mpura nabo mbasaba gukuraho amabati yanjye wenda ibisigaye bakabisenya, banze kubinyemerera barambwira ngo wowe turakuzi guma aho, banyambitse amapingu, umudaso bita Safari nuwo bita Abudara, nushinzwe imiturire nibo babwiye Safari ngo zana amapingu tumwambike, uwo muginga turamuzi.”

Bamwe ngo bagiye batungurwa bagasanga inzu yasenywe.

Isenywa ry’aya mazu ntabwo rivugwaho rumwe, abaturage nubwo bemera ko benshi muribo bubatse nta byangombwa, bavuga ko mu gusenya harimo ukurobanura, ko ndetse zimwe munzu z’abayobozi n’ababisangaho zidakorwaho. Bahamya ko kubaka babyemerewe na bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze, bavuga ko ku batanze ruswa itubutse cyangwa se abo bamwe muri aba bayobozi bazi, mbere yo kuza gusenya babahamagara bakabasaba ko basanga bakuyeho amabati n’inzugi ku gira ngo bataza guhirika inzu, bahuriza kandi kuri ruswa ihera ku kugura ikibanza bagasinyirwa n’inzego zibanze zibizeza kuzubaka mu buryo bworoshye.

Ahenshi ku misozi, ni urwererane rw’amabati mashya ku nzu bivugwa ko zubatswe nta byangombwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Abasenya amazu y’abaturage batewe amabuye bariruka, baragarutse urugamba rurakomeza

  1. kawembe September 28, 2017 at 8:57 am

    Birababaje kabisa,niba bagiye gusenyera umuturage bagiye bareka akabanza agakuraho amabati ye n’ibindi bikoresho byo mu nzu? ese ko leta y’ubumwe iteza abantu imbere iyo bamwononeye amabati ye n’utundi dukoresho harya ubwo niyangara nibwo azaba ateye imbere?ese ubundi barinda bajya gusenya izuzuye zizamurwa abo bayobozi baba barihe?kuki hari bamwe basenyera abandi ntibabasenyere? inzego zibishinzwe zikurikirane icyo kibazo, ikindi kandi abaturage natwe tugerageze niba batubujije kubaka tubireke,dukurikize amabwiriza.

Comments are closed.