Abapolisi basaga 700 batanze amaraso yo gufasha indembe n’abandi bayakeneye

Hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima-RBC (Rwanda Biomedical Centre), Abapolisi basaga 700 barangajwe imbere n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi( Deputy Inspector General of Polisi-DIGP) Juvenal Marizamunda batanze amaraso yo gufasha indembe n’abandi bayakeneye.

Nyuma y’aho muri Werurwe 2017 Polisi y’u Rwanda isinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi (Rwanda Biomedical Centre -RBC) kuri uwo munsi abapolisi 600 bakaba baranatanze amaraso, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2017, abandi bapolisi barenga 700 bongeye kwitabira iki gikorwa cy’ubukorerabushake cyo gutanga amaraso, kugirango bakomeze gutanga ubufasha bwabo ku bayakeneye.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kikaba cyitabiriwe n’abapolisi bari mu nzego zitandukanye, barangajwe imbere n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi (Deputy Inspector General of Police- DIGP) Juvenal Marizamunda.

DIGP Juvenal Marizamunda.

Amaze gutanga amaraso, DIGP Marizamunda yavuze ati:”Iki gikorwa dukora kiri muri gahunda y’amasezerano y’ubufatanye twasinyanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi (Rwanda Biomedical Centre-RBC) mu rwego rw’ubuzima n’umutekano.”

Yakomeje avuga ati:”Inshingano zacu nk’abapolisi ni ukubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ariko tunaharanira ko abanyarwanda bagira ubuzima bwiza, akaba ari muri urwo rwego dutanga amaraso kandi tubikora twishimye kugirango dutange umusanzu wo gufasha indembe n’abakeneye amaraso, nk’uko tubikora no mu bindi bikorwa biteza imbere igihugu n’abagituye.”

Abapolisi baryamye ku bitanda barimo gutanga amaraso.

Niyondamya Adeline ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya, kubika no gutanga amaraso ku bayakeneye (Centre National de Transfusion Sanguine- CNTS, akaba ari nawe wari uhagarariye iki gikorwa, yavuze ko bashimira ubuyobozi bwa Polisi bubaha umwanya bukanabahamagarira abapolisi ngo baze bafashe abakeneye amaraso.

Aha yavuze ati:”Kubera ko twasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda, tuba twizeye ko nituza hano tuhasanga abapolisi benshi bashaka gufasha, kuko ari urwego ruba rufite abantu bari hamwe.”

Yakomeje avuga ati:”Turashimira ubwitange abapolisi bagaragaza mu gutanga amaraso kandi uko tugenda tuza niko ubwitabire bugenda bwiyongera.”

Polisi y’u Rwanda n’ n’ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi (Rwanda Biomedical Cente -RBC) basinyanye amasezerano y’ubufatanye bw’igihe kirekire mu gutanga amaraso,  kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kwita ku bagize ihungabana mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Amasashe arimo amaraso yatanzwe n’abapolisi ngo afashe abayakeneye.

Ubu bufatanye kandi buzagaragarira mu kurwanya indwara zitandura, kurwanya ibyiganano, icuruzwa na magendu y’imiti, ibikorwa by’ubushakashatsi, ikusanyamibare riteganyiriza ubuzima, gukumira no gufata abanyereza ibigenewe guteza imbere ubuvuzi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Abapolisi basaga 700 batanze amaraso yo gufasha indembe n’abandi bayakeneye

  1. kawembe October 2, 2017 at 10:20 am

    Dushimiye polisi y’u Rwanda kugikorwa kiza cyo gutanga amaraso,iki n’igikorwa kiza kigaragarira buri mu muturarwanda wese,n’ibindi bigo bifate urugero rwiza nk’urwo rwa polisi y’u Rwanda,erega nubundi roho nzima itura mu mubiri muzima,polisi igomba gucungira umutekano abafite ubuzima buzira umuze itabara ababuze amaraso.

Comments are closed.