Kamonyi: Impanuka ikomeye ihitanye ubuzima bw’umwe undi arakomereka

Ku mugoroba w’uyu wa gatatu tariki 4 ukwakira 2017 mu murenge wa Runda imbere y’agakiriro ka Bishenyi, imodoka yari ipakiye imizigo igonze abantu babiri, umwe ahise apfa undi avunika igufa ryukuguru.

Impanuka ibaye ku mugoroba w’uyu wa gatatu tariki ya 4 ukwakira 2017 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota mike, imodoka yavaga Kigali ipakiye imizigo yerekezaga mu murenge wa Mugina, igonze abantu 2 imbere y’agakiriro ka Bishenyi mu murenge wa Runda, umuntu umwe ahise ahasiga ubuzima mu gihe undi avunitse igufa ry’ukuguru.

Upfuye muri babiri bagonzwe n’iyi modoka ni; Mfashaho Jean Baptiste w’imyaka 41 y’amavuko, hakomeretse kandi Mukanyandwi Sylvie w’imyaka 23 y’amavuko, akaba avunitse igufa ry’ukuguru.

Uwizeyimana Vianney wari muri iyi modoka yo mubwoko bwa Toyota Dyna ifite Puraki nomero RAB 533 J, yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko impanuka yatewe no gukwepa igikamyo kinini mu bitwara umucanga ngo kirukaga cyane, mu kugikwepa kubera ngo n’imodoka yari ipakiye cyane kuyigarura byanze bisanga bagonze aba bantu bari ku nkengero y’umuhanda aho umwe yahise apfa undi agakomereka.

Mfashaho Jean Baptiste wapfuye, yajyanywe ku bitaro bya Kakiru mu gihe Mukanyandwi Sylvie wakomeretse akavunika igufa ry’ukuguru ngo kubera imodoka y’Imbangukiragutabara bahamagaye igatinda kuhagera bahise bamushakira imodoka imujyana ku kigo nderabuzima cya Gihara ngo ahabwe ubuvuzi bwibanze bwihuse bityo Imbangukiragutabara niba ije ibe ariho imukura.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Impanuka ikomeye ihitanye ubuzima bw’umwe undi arakomereka

  1. Zahabu October 6, 2017 at 9:28 am

    Twihanganishije uwo muryango wabuze umuntu kandi Imana imwakire mu bayo.Tukibutsa abashoferi b’ibinyabiziga nkuko polisi ihora ibibakangurira kugendera ku muvuduko mucye no gupakira ibitarenze ubushobozi ibyo imodoka zabo zipakira ikindi kandi natwe tugendesha amaguru mu gihe turi kugenda ku muhanda tukagerageza kugendera ku ruhande.

Comments are closed.