Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza yakanguriye abaturage bo mu kagari ka Gatagara, umurenge wa Mukingo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo, abagabo n’abagore basabwe kudahishira ihohoterwa k’uwo ryakorerwa wese n’aho ryakorerwa hose.
Mu nama y’abaturage yahuje abaturage b’akagari ka Gatagara Umurenge wa Mukingo yabaye ku itariki ya 4 Ukwakira 2017, Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage bose gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo, uwarikorewe akirinda kuriceceka ahubwo akagana Polisi y’u Rwanda kuko yakira neza buri wese uyigannye ayigezaho akarengane yakorewe.
Mu kiganiro umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Mukingo Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira yahaye abo baturage, yababwiye ko niba mu midugudu batuyemo hagaragara ihohoterwa ritandukanye, bikwiye ko urikorewe uwo ariwe wese yaba umugore cyangwa umugabo yajya yegera inzego za Polisi zigakurikirana uwarikoze.
Yaravuze ati:”Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gukorwa n’ibitsina byombi, kuko ushobora gusanga hari umugabo uhoza ku nkeke uwo bashakanye, cyangwa umugore nawe agahora atota umugabo we.”
Yasabye uwo ariwe wese uhuye n’ihohoterwa kwihutira kugeza akarengane ke ku biro bya Polisi bimwegereye cyangwa inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, kugira ngo bishakirwe umuti mbere y’uko bivamo imvururu zishobora no kuba zavamo kubura ubuzima k’umwe mu bagize umuryango.
Aha yaravuze ati:”Iyo uhohotewe ugaceceka, bikugiraho ingaruka kuko na nyuma y’aho ukomeza guhohoterwa kuko ubigukorera aba abona nta ngaruka byamugizeho.”
Umulisa Grace wari uhagarariye impuzamiryango Pro-Femme, yashimiye ubufatanye Polisi igaragariza uyu muryango mu gukumira no kurwanya ihohoterwa.
Yaravuze ati:”Tuzirikana ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose ari imbogamizi ikomeye ku iterambere rirambye. Ni muri urwo rwego dufatanya na Polisi y’u Rwanda kuganiriza abaturage kugirango bamenye uburenganzira bwabo n’ububi bw’ihohoterwa, bityo babashe kuryirinda no kurirwanya, ari na byo bizatuma batera imbere.”
Nyuma y’ibi biganiro, abaturage bishimiye ubukangurambaga Polisi yabahaye, kuko hari abahohoterwaga bagatinya kurivuga.
Uwitwa Munyankindi Abel yaravuze ati:”Twe nk’abagabo twajyaga duhohoterwa n’abagore bacu tukagira ipfunwe ryo kujya kuri Polisi ngo tuvuge ko umuntu w’umugabo yahohotewe n’umugore. Tubonye ko uyu muco tugomba kuwucikaho tugatinyuka tukavuga ihohoterwa dukorerwa.”
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com