Perezida Kagame yakomoje ku maganya y’abaturage muri Mituweli

Mu ijambo rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye isinywa ry’imigiho ya 2017-2018 ndetse no ku banyarwanda muri rusange, yagarutse kuri Serivise mbi n’amaganya y’abaturage mu mikorere y’itangwa rya Mituweli.

Mu gikorwa cyo kwesa imihigo ya 2016-2017 ndetse no gusinya Imihigo ya 2017-2018, perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimye abakoze neza, yanabwiye ababonye amanota macye ko bitavuze ko ntacyo bakoze. By’umwihariko, yagarutse ku maganya y’abaturage muri Serivise z’Ubwisungane mu kwivuza-Mituweli.

Perezida Kagame yagize ati “ Ntabwo abantu muturere, abaturage baba barishyuye/barishyuriwe za Mituweli ngo babeho umubare munini uhora uganya ko utabona Serivise.”

Perezida Kagame, agaya cyane imikorere ya bamwe mu bakozi n’abayobozi mu nzego zibanze mu kwakira abaturage muri Serivise za Mituweli, agira ati “ Bajya aho bakeneye Serivise, kugira ngo habeho uburyo bwo kumenya niba umuntu yarishyuye Mituweli, niba byaragenze gute, abantu bakirirwa batonze umurongo, uwagombaga kubikora akaza aho ashakiye cyangwa ntaze, yaza nabwo akaza areba ku isaha. Yaje yakererewe, ariho arareba ku isaha yihuta ashaka gutaha, agaha abantu bari bamutegereje Serivise 30% abandi 70% bakazategereza ikindi gihe azaba yazindutse yumva ameze neza cyangwa ashaka gutanga iyo Serivise.”

Perezida Kagame yagize kandi ati “Ndabasaba rero, Ndabasaba, nkoresheje gusaba ariko mwumve n’ikibiri inyuma nacyo, twarezwe mu kinyabupfura, ubwo navuze mu kinyabupfura, nabasabye. Nabasabaga ariko nzagera aho nisaba noneho icyo ngomba gukora, rwose ikintu cyo guha abaturage Serivise ubagomba ni ngombwa nubwo nakibasabye bwose.”

Mu bikorwa by’imihigo itaha, mu gusuzuma uburyo igerwaho, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye inzego bireba by’umwihariko Minisitiri w’intebe ko abakora isuzuma n’itangwa ry’amanota ku bikurikizwa mu mihigo ko bashyiramo ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu rwego rwo kongerera ireme ibiba byagaragajwe, kugira ngo imibare itangwa ibe ari imibare ishingiye ku bintu bifatika, bigaragara, bitari imvugo gusa. Yasabye kandi ubwuzuzanye n’imikoranire mu nzego zose.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →