Mu kagari ka Kabagesera mu murenge wa Runda, mu ijoro ryakeye umumotari yishe mugenzi we akoresheje icyuma yamuteye mubugabo, uwishe mugenzi we yatawe muri yombi ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda.
Umumotari witwa Ruterana Edouard wari utuye mu mudugudu wa Muhambara, akagari ka Kabagesera mu murenge wa Runda yishe ateye icyuma mugenziwe w’umumotari witwa Nyandwi Pierre babanaga munzu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabagesera, bwana Bikorimana Eric yabwiye intyoza.com ko amakuru y’iyicwa rya Nyandwi yamenyekanye mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2017 ahagana saa sita z’ijoro ariko ko ubwicanyi bwabaye mu ma saa yine z’ijoro.
Bwana Bikorimana, yatangarije kandi intyoza.com ko ngo intandaro y’ubu bwicanyi yaturutse ku kutumvikana hagati y’aba bamotari babiri ubwo Nyandwi Pierre wishwe ngo yashakaga kwimuka maze umugore wa Ruterana akamufasha kwimuka ari nabyo byakuruye nyuma intonganya zavuyemo ko Ruterana Edouard atera icyuma mu bugabo uyu mugenziwe babanaga.
Umumotari Ruterana Edouard, nyuma yo gutera icyuma mugenziwe Nyandwi Pierre yahunze yerekeza mu isantere ya Nkoto aho ngo yafashwe n’Inkeragutabara zari ku irondo maze ahita yerekezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda.
Amakuru agera ku intyoza.com ahamya kandi ko uyu mu motari wishe mugenzi we avuka mu kagari ka Muganza, umudugudu wa Rubona. Aka kagari ka Muganza gahana imbibi n’akagari ka Gihara kiciwemo umugabo wishwe n’umuvandimwe we mu masaha atagera kuri 30 ubu bwicanyi bubaye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
a kamonyi les problemes sont diffisure a repondre.toujour?