• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
17/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
17/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
17/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Kamonyi: SACCO Ibonemo Gacurabwenge yahuje abaturage binyuze mu mikino

Umwanditsi
October 26, 2017

Mu rwego rwo kwegera abaturage no ku bakangurira kubitsa no kwizigamira, SACCO Ibonemo Gacurabwenge ibinyujije mu mukino w’umupira w’amaguru yahuje abaturage, ibakangurira kugira umuco wo kuzigama no kubitsa, igikorwa cyabereye ku kibuga cya Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ukwakira 2017. Hanizihijwe umunsi mpuzamahanga wo Kuzigama.

Umucungamutungo wa SACCO Ibonemo Gacurabwenge, Madamu Uwizeyimana Christine yatangarije intyoza.com ko igikorwa cyo kwegera abaturage no kubahuza binyuze mu mukino w’umupira w’amaguru kiri mu bukangurambaga bugamije kwigisha no gusobanurira abaturage ibyiza byo kubitsa no kuzigama, kubasobanurira Serivise zitangwa n’iyi SACCO no kubibutsa ko ubukungu n’iterambere bishingira ku kugira umuco wo kubitsa no kwizigamira.

Uwizeyimana, avuga ko uretse kwegera abaturage bose ba Gacurabwenge ngo banashakaga by’umwihariko guha urubyiruko rutandukanye ubutumwa burushishikariza gutegura imbere harwo heza ruzigama, by’umwihariko bagana iki kigo cy’Imari abereye umucungamutungo.

Asobanura itandukaniro hagati yo kubitsa no kuzigama, Uwizeyimana yavuze ko kubitsa ari ukugira Konti ushyiraho cyangwa ubitsaho amafaranga ukaba wayabikuza igihe ubishakiye mu gihe kuzigama ari igihe umuntu azana amafaranga ye kuyabitsa by’igihe runaka( gikunze kuba kirekire) bumvikanaho bakanagirana amasezerano. Iyi konti yo kuzigama ngo ntabwo wayibikuzaho uko ubishaka, hubahirizwa amasezerano kandi ngo irungukirwa.

Muri uyu mukino w’umupira w’amaguru wahuje utugari tune tugize umurenge wa Gacurabwenge, ikipe y’Akagari Kigembe niyo yafashe umwanya wambere irahembwa ndetse itwara igikombe, ikipe y’Akagari ka Nkingo yatwaye umwanya wa kabiri, Ikipe y’akagari ka Gihira iba iya Gatatu mu gihe ikipe y’akagari ka Gihinga yaherekeje izindi.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa.

Mu gutanga ibihembo, SACCO Ibonemo Gacurabwenge yahembye abanyamuryango bayo barimo ab’intangarugero mu gukorana nayo neza, ihemba umuturage w’inyangamugayo wahawe amafaranga arenga kuyo yari abikuje akaza kuyasubiza hamwe kandi n’undi w’umugenerwabikorwa wa VUP wafashe inguzanyo akayikoresha ndetse akishyura neza.

SACCO Ibonemo Gacurabwenge, mu gukangurira abaturage ba Gacurabwenge kubitsa no kuzigama ikabinyuza mu mukino w’umupira w’amaguru ndetse ikabihuza n’umunsi mpuzamahanga  wo kuzigama, abaturage bibukijwe ko kubitsa no kuzigama ari ibya buriwese mu bushobozi bwose afite. Hizihijwe kandi Umunsi mpuzamahanga wo kuzigama uba buri mwaka tariki 25. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ” Ubwizigame bwacu, Ubukungu bwacu.” SACCO ibonemo Gacurabwenge igeze ku banyamuryango basaga ibihumbi birindwi magana atanu kandi ngo intego ni ukubona umuturege wese kugera ku mwana abitsa akanizigamira.

Abaturage, by’umwihariko urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bitabiriye ku bwinshi igikorwa.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga