Kamonyi-Kagina: Umugabo ateye mugenzi we icyuma mu mara

Mu mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Kagina mu murenge wa Runda, Umugabo witwa  Simacye Jean Claude ateye icyuma mu mara mugenzi we bbivugwa ko banafitanye amasano.

Ahagana ku i saa kumi nimwe zishyira saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba wa tariki 28 Ukwakira 2017 mu mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Kagina ho mu murenge wa Runda, umugabo Mushimiyimana François atewe icyuma na Simacye Jean Claude  upima inzoga zirimo urwaga muri  uyu mudugudu.

Umunyamakuru w’intyoza.com ubwo yageraga aho uru rugomo rubereye, ari uwateye mugenzi we icyuma twasanze atwawe na Polisi kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda mu gihe uwatewe icyuma yatwawe ku kigo nderabuzima cya Gihara ngo avurwe. Umunyamakuru w’intyoza.com ubwo yageraga ku kigo nderabuzima ntabwo yabashije kubonana n’uwatewe icyuma kuko yarimo yitabwaho n’abaganga.

Abaturage baganiriye n’intyoza.com bayitangarije ko intandaro y’uru rugomo yaturutse ku kuba uwatewe icyuma yabwiraga nyiri akabari basanzwe banafitanye amasano ngo afunge akabari batahe kuko yabonaga yasinze atagishoboye akazi.

Amakuru intyoza.com ikesha abaturage baganiriye nayo, bavuga ko uyu Mushimiyimana Jean Claude watewe icyuma asanzwe akora ku kigo cy’urwunge rw’amashuri kitiriwe mutagatifu Yohani, asanzwe ngo arangiza akazi akaza gufasha uyu wamuteye icyuma bavuga ko ari Nyirarume.

Umuyobozi w’aka kagari ka Kagina, Bwana Nzaramba ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yamuhamagaraga ku murongo wa terefone ngendanwa, yemeje aya makuru ndetse atangaza ko bikiba nawe yatabajwe agahita ahagera agafatanya n’abaturage gutabara ari nako batabaza Polisi nayo yahise ibatabara.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →