Nyanza-Nyagisozi:Inka 2 n’intama 3 z’umuturage zari zifunzwe zarekuwe

Hifashishijwe abana ndetse n’umu DASSO, inka ebyiri n’intama eshatu z’umuturage witwa Ladislas Hakizimana zari zimaze igihe zifungiye ku biro by’Umurenge wa Nyagisozi zarekuwe zijyanwa iwe atabizi ku mugoroba w’uyu wa gatanu tariki 27 Ukwakira 2017.

Ahagana ku mugoroba w’uyu wa gatanu tariki 27 Ukwakira 2017 nibwo Inka ebyiri n’intama eshatu z’ umugabo witwa Ladislas Hakizimana zari zimaze igihe zifungiye ku biro by’Umurenge wa Nyagisozi zarekuwe zisubizwa iwe atabizi, zari zishorewe n’utwana bafashe mu muhanda duherekejwe na DASSO(zivanwa ku murenge).

Irekurwa ry’izi Nka ndetse n’intama rije nyuma y’aho amakuru agera ku intyoza.com ndetse no mu ibaruwa( dufitiye kopi) ubuyobozi bw’umurenge bwandikiye akarere ka Nyanza igasinywaho na Adimini w’umurenge bigaragara ko yari yasabiwe gutezwa icyamunara ku mpamvu z’uko ngo nyirayo yari yanze kuza kuyatwara no kwishyura amande bivugwa ko arebana n’amatungo afatiwe ku gasozi. Amakuru agera ku intyoza.com avuga ko umwe mu bakozi b’akarere ka Nyanza yagiriye ubuyobozi bw’umurenge inama yo kutihutira guteza icyamunara amatungo y’umuturage.

Aha, inka zari zishorewe zivanwa ku murenge zerekezwa kwa nyirazo.

Anastase Harerimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahunga yabwiye intyoza.com ko ubwo bagezaga izi nka n’intama murugo kwa Ladislas Hakizimana batamusanze murugo, yavuze ko mubo bahasanze barimo umugore we banze gusinyira ko bazakiriye.

Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage bitabajwe ngo bazabe abahamya bo kuvuga ko inka zagaruwe murugo, babwiye intyoza.com ko Ladislas Hakizimana ndetse n’umugore we batari murugo, bavuga ko bakoreshejwe inama bakerekwa inka ebyiri n’intama 3 zigaruwe murugo.

Intama 3 zafunganywe n’inka.

Hakizimana Ladislas, amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko yahunze urugo rwe kubera kugirana ibibazo n’ubuyobozi. Iby’iri hunga rye byemezwa kandi na Gitifu w’aka kagari bwana Harerimana mu kiganiro yahaye ikinyamakuru intyoza.com

Yagize ati ” Ntawari uhari kubera kiriya kibazo, amaze iminsi adahari, yaragiye nyine turamubura igihe cyose inka zimaze hariya ku murenge.”

Aha intyoza.com yari isanze izi nka aho zari zifungiye inyuma y’umurenge wa Nyagisozi.

Igikorwa cyo gusubiza inka n’intama murugo rwa Hakizimana Ladislas nubwo nta muntu wo mu muryango we wabisinyiye, abazigejeje murugo bari barangajwe imbere na Gitifu  w’Akagari ka Gahunga arikumwe n’Umukuru w’umudugudu na DASSO  wari waje azishoreye zivanywe aho zari zifungiye ku murenge wa Nyagisozi. Bari kumwe kandi n’abaturage ba hafi bahamagaje ngo baze barebe ko zisubizwa murugo.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →