Igikorwa cy’itora rigamije gusimbura umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wasezeye ku buyobozi ku mpamvu zatangajwe ko ari ize bwite kirarimbanije mu murenge wa Musambira, abaturage bayiraye ku ibaba ngo batore umujyanama uzazamuka muri uyu murenge kuko na Meya wasezeye niho yakomokaga.
Abaturage b’umurenge wa Musambira mu tugari n’imidugudu biwugize, muri ki gitondo cya tariki 11 Ugushyingo 2017 bazindukiye mu gikorwa cy’itora ku bemerewe gutora. Baratora umujyanama ubahagarariye, ugomba gusimbura Udahemuka Aimable wari wazamutse nk’umujyanama wa Musambira ndetse akaza kuba Meya ariko mu munsi ishize akaba yaranditse asezera ku mirimo yatorewe yo kuba Meya wa Kamonyi.
Abakandida barimo guhatana bashaka kuvamo umwe ugomba guhagararira uyu murenge wa Musambira ni batanu aribo; Harerimana Alexandre w’imyaka 50 y’amavuko, Musabyimana Marie Goretti w’imyaka 40 y’amavuko, Nkundimana Noel w’imyaka 30 y’Amavuko, Kayitesi Alice w’imyaka 37 y’amavuko hamwe na Mukaminega Epiphanie w’imyaka 49 y’amavuko.
Mbere yo kujya muri iki gikorwa cy’itora, aba bakandida bose uko ari batanu babanje kunyura mu baturage hirya no hino aho batuye biyamamaza kuri gahunda bari bashyiriweho na Komisiyo y’igihigu y’amatora, abaturage bagomba gutora umwe.
Ugomba gutorwa muri aba batanu, arazamuka nk’umujyanama uhagarariye umurenge wa Musambira asange abandi bagize njyanama mukarere ndetse na Komite Nyobozi ihari kuko mbere yo kuba nyobozi ni abajyanama bafite buri wese aho yazamutse avuye.
Ushinzwe ibikorwa by’amatora mu karere ka Kamonyi bwana Gilbert Uwayezu, ku murongo wa terefone ngendanwa yatangarije intyoza.com ko igikorwa cy’itora cyatangiye ku i saa moya ku hagomba gutorerwa hose mu murenge wa Musambira, ko gisozwa ku i saa cyenda kandiko umujyanama uratorwa arara amenyekanye.
Uwayezu, yabwiye kandi intyoza.com ko igikorwa cyo gutora Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi uzasimbura Udahemuka Aimable weguye ku mirimo ye giteganijwe tariki ya 17 Ugushyingo 2017 aho abajyanama ku rwego rw’akarere bazicara bakitoramo ugomba kuba Umuyobozi w’Akarere.
Munyaneza Theogene / intyoza.com