Ku mugoroba w’uyu wa gatandatu i saa kumi nimwe zishyira saa kumi n’ebyiri, umuturage witwa Ntawubizera Celestin w’imyaka 44 y’amavuko yasanzwe mu ipironi y’umuriro w’amashanyarazi yapfuye. Ubuyobozi burakeka ko yiyahuye.
Ntawubizera Celestin wavutse mu 1973 akaba yari atuye mu mudugudu wa Uwimisigati mu Kagari ka Uwingugu ho mu murenge wa Kitabi, yasanzwe hejuru mu ipironi ry’umuriro w’amashanyarazi yapfuye, mu gukurwa yo basanze mu mufuka we urupapuro rurimo amagambo agaragaza igisa n’impamvu yamuteye kujya kwiyahura nk’uko umuyobozi w’umurenge yabitangarije ikinyamakuru intyoza.com
Eliyezeri Nyandwi, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kitabi yabwiye intyoza.com ko uyu muturage yakuwe muri iyi pironi ku bufatanye bw’inzego z’umutekano(Polisi), ko kandi kumenya amakuru y’uko ari mu ipironi hejuru bayabwiwe n’abaturage bahanyuze bakamubona, ubwo bagezeyo ngo bamusanze yamaze gupfa.
Yagize kandi ati” Ku bufatanye na Polisi ndetse n’ikigo gifite ingufu z’amashanyarazi mu nshingano zacyo twamukuyemo ari umurambo. Yajyanywe ku bitaro bya Kigeme kugira ngo muganga ubifitiye ububasha abe ariwe wemeza icyo yazize.”
Gitifu yabwiye intyoza.com kandi ko mu mufuka w’uyu muturage bamusanzemo urupapuro rwanditsemo ko yari afite ikibazo cy’uburwayi (butatangajwe)ndetse n’ibibazo by’umuryango. Uyu muturage ku myaka ye 44 y’amavuko yari atarashinga urugo, gusa ngo yari yarahawe umunani arawurya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Eliyezeri yatangaje kandi ko ibi uyu muturage yakoze babibonamo nko kwiyahura, ko kandi bigaragara ko yabikoze yabitekereje. Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017 ngo nk’ubuyobozi burajya aho uyu muturage yari atuye bwifatanye n’umuryango we ariko kandi ngo banakoreshe inama, bababwire ko kwiyahura atari ubutwari, atari n’ikintu cyo gushima cyangwa se kiri mu muco nyarwanda, baranibutswa gukangukira gutanga amakuru no kwegera ubuyobozi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com