Kamonyi: Urubyiruko ruhangayikishijwe n’ingwate rusabwa na Banki

Mu gihe Leta ikangurira urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugakora ku gira ngo rwiteze imbere runateze igihugu imbere muri rusanjye, ibigo by’imari birimo na BDF biratungwa agatoki n’urubyiruko kutarworohereza mu kubona inguzanyo ku mishinga ruba rwakoze.

Mu biganiro bitegurwa n’amaradiyo y’abaturage yishyize hamwe bigahuza abayobozi n’abaturage mu rwego rwo kurebera hamwe Uruhare rw’abaturage mu gushyira mu bikorwa gahunda nshya ya Guverinoma y’imyama 7 iri imbere, tariki 14 ugushyingo 2017 ubwo Radiyo Huguka yari mu kiganiro cyahuje abaturage bo mu murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Kigembe, ikiganiro cyarimo n’ubuyobozi bw’akarere aho cyacaga ku maradiyo y’abaturage, urubyiruko rwashyize mu majwi ibigo by’imari birimo na BDF gushyiraho amananiza atuma rutabona inguzanyo ku mishinga ruba rwakoze.

Chantal Mujawayezu, atuye mu mudugudu wa Mushimba ho mu kagari ka Kigembe, yeruriye ubuyobozi ko n’ubwo nk’urubyiruko bashishikarizwa gukora imishinga ibateza imbere ngo bakomwa mu nkokora n’ibigo by’imari birimo na BDF mu gihe babishyikirije imishinga bagasabwa ingwate kandi ngo ntayo ruba rufite.

Abaturage bahabwa ijambo bakinigura, bakabaza kandi bagatanga ibitekerezo.

Yagize ati ” Abayobozi bacu badushishikariza gukora imishinga tukagana ibigo by’imari ngo biduhe amafaranga twiteze imbere tujye twishyura, ariko twebwe duhura n’ikibazo, turagenda twagera mu bigo by’imari ugasanga baradusaba ingwate, kandi ni ukuri ingwate ku rubyiruko bitubera ikibazo.” Yitanzeho urugero aho yakoze umushinga akawujyana muri BDF ugashimwa ariko bikarangira ntacyo bamumariye kuko ngo atabashije kubona ingwate yasabwaga.

Abayobozi bakira ibitekerezo bakanasubiza ibibazo by’abaturage.

Urubyiruko rugaragaza ko rufite ubushake, rufite ubwenge n’umuhate mu gukora ngo rwiteze imbere ari nako ruteza imbere igihugu, ruvuga ko niba ubuyobozi ntacyo bukoze ngo izi nzitizi zishingiye ku ngwate rusabwa zikurweho bizakomeza kurugora kugira icyo rugeraho.

Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yatangaje ko Banki ari abacuruzi baba bashaka ko bagira icyizere cy’uko amafaranga batanze azagaruka. Yatangaje ko nk’ubuyobozi bw’akarere aho bishoboka bazafasha kugira ngo urubyiruko rukore rwiteze imbere. Yasabye kandi akomeje ababyeyi gukomeza guherekeza uru rubyiruko mu rugendo rwo gukora, kurufasha kubona ingwate, kurwishingira, bityo bagakora bagatera imbere.

Agnes, Gitifu w’Akagari ka Kigembe ahabwa umwanya wo gusubiza ibibazo by’abaturage ayobora.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwijeje inkunga ishoboka yose uru rubyiruko ariko cyane cyane ubuvugizi, bwasabye buri wese mu gihe hari ikibazo kutakihererana ahubwo akagerageza kwegera ababyeyi bagafatanya mu gushaka umuti ariko kandi ngo no kutiheza mu gihe abona ko ubuyobozi hari icyo bwamufasha.

Tuyizere Thaddee, V/Mayor asubiza ibibazo by’abaturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →