Gakenke: Polisi n’Abaturage bafatanije gusibura umuyoboro w’Amazi

Ku itariki 7 Ukuboza 2017 , Abapolisi bakorera ku cyicaro cya Polisi mu karere ka Gakenke hamwe n’abakorera kuri Sitasiyo ya Gakenke bafatanyije n’abaturage gusibura umuyoboro w’amazi  wo ku muhanda wa kaburimbo wari wazibye bitewe n’isuri.

Icyo gikorwa  cyabereye mu kagari ka Rusagara, mu murenge wa Gakenke. Ibi biri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo guteza imbere gahunda ya Leta y’isuku n’isukura.

Hari ubwo amazi y’imvura yayoberaga mu muhanda, andi akajya mu mirima bitewe n’uko uwo muyobora wabaga wazibye.

Nyuma y’uwo muganda, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Gakenke, Inspector of Police (IP) Justin Mugenzi yaganiriye n’abaturage bafatanyije na Polisi gusibura uwo muyoboro, abakangurira kubungabunga ibikorwa remezo no kwirinda kwangiza ibidukikije.

Yabwiye abari aho ko mu byangiza ibidukikije harimo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butubahirije amategeko, gukoresha amasashi ya pulasitiki, no kujugunya imyanda ahabonetse hose; bityo abasaba kubyirinda no gukangurira abandi kubyirinda.

Yagize ati,”Inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka n’ibindi biza bitandukanye biterwa ahanini n’iyangirika ry’ibidukikije. Kubibungabunga ni ukubungabunga ubuzima muri rusange. Dufatanye twese kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”

Mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ryabyo (Environmental Protection Unit); mu byo gashinzwe hakaba harimo kurwanya uburobyi bw’amafi butemewe n’amategeko cyangwa budatunganye, gukumira ihumana ry’ikirere n’amazi no kurwanya ibyaha ndengamipaka byerekeye kwangiza ibidukikije.

Ni muri urwo rwego Polisi yasinye amasezerano y’ubufatanye n’uturere twose tw’Igihugu agamije kubungabunga amapariki, amashyamba n’ibishanga, kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko, n’ibindi bikorwa bigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Na none ku itariki 7 z’ukwezi gushize Polisi y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba agamije kwita no kubungabunga ibidukikije n’amashyamba.

Ku ruhande rwa Polisi yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ishami ryayo rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, naho ku ruhande rwa Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba yasinywe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba, Ngabonziza Prime.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →