Nyanza: Nta kibazo cy’ubwisanzure kiri mu baturage bacu-Mayor Ntazinda

Umuyobozi wakarere ka Nyanza, bwana Erasme Ntazinda yemezako abaturage bari mu karere ayoboye nta kibazo bafite mu kwerekana ibitagenda cyangwa ibibakorerwa. Bamwe mu baturage baganiriye n’intyoza.com ntibari kure y’ibivugwa n’ubuyobozi, gusa ngo haracyari zimwe mu mbogamizi zidashingiye ku bwisanzure.

Ni kenshi hakunzwe gusohoka ibyegeranyo ( Rapport) byerekanako mu gihugu nta bwisanzure buhari, ko abaturage batabona aho batangira ibitekerezo byabo. Ibi ngo siko biri mu karere ka Nyanza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza bwana Erasme Ntazinda, asubiza umunyamakuru w’intyoza.com kuri iki kibazo cy’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo mu baturage ayobora, yavuze ko ntakirangwa muri aka karere.

Yagize “ati Iyo hari abaturage barenganyijwe cyangwa bagize ikibazo runaka bafata telefone zabo bakanyihamagarira cyangwa se bagahamagara abanyamakuru bakababwira ibibazo bafite.”

Akomeza avuga ko ubundi buryo bukoreshwa hari n’uko bihamagarira ba banyamakuru bakabasanga aho bari bakababwira cyangwa bakabereka ibitagenda, hanyuma bakabakorera ubuvugizi.

Agira “ati Dushingiye kuri ibyo, navugako nta kibazo cyubwisanzure kiri mu karere ka Nyanza”.

Mukakarangwa Thabire, umuturage utuye muri aka karere avugako iyo babonye ikitangenda bagishyira ku mugaragaro abayobozi bakagira icyo bagikoraho. Avuga gusa ko bagifite imbogamizi mu gutanga aya amakuru mu buryo bwihuse bitewe nuko abenshi batarabona telefoni ngendanwa. Cyakora na none ngo kubera bafite inteko z’abaturage ziterana buri wa kabiri ngo zibafasha mu kugaragaza ibitagenda no gushaka ibisubizo byabyo.

Mu ngero nyinshi atanga, yibanze ku bayobozi bumurenge nakagari atuyemo bagiye bakurwaho bitewe nimiyoborere mibi yabarangwagaho kandi ngo aya makuru yose gatangwa n’abaturage ubwabo.

Ibi kandi uyu muturage avuga, abihurizaho nabaturage batandukanye baganiriye n’intyoza.com aho benshi bemezako nta kibazo cyubwisanzure muri Nyanza kuko ngo iyo umuyobozi akoze nabi badatinya kumutanga mu nzego zimukuriye kugira ngo akurikiranwe.

Dushime Erick

Umwanditsi

Learn More →