Ibihugu by’Uburayi birashinjwa uruhare mu iyica rubozo ry’abimukira muri Libiya

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu(Amnesty International), urashyira mu majwi Guverinoma zo mu muryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi kugira uruhare mu bikorwa bya by’iyicarubozo bikorerwa impunzi mu gihugu cya Libiya.

Gushinja ibihugu by’Uburayi kugira uruhare mu bikorwa bya kinyamaswa bigirirwa impunzi mu gihugu cya Libiya, aho zikorerwa iyicarubozo, uyu muryango ubishingira ku kuba ibi bihugu aribyo bifasha abashinzwe gucunga inkengero z’amazi ya Libiya hamwe n’abacunga ibigo izi mpunzi zifungiwemo muri iki gihugu.

Umuryango Amnesty International, uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi ushinja kandi bamwe mu bashinzwe gucunga umutekano ku nkombe z’amazi ya Libiya gukorana n’abacuruza abantu. Mu mwaka wa 2016 nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibivuga, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi wateye inkunga ibikorwa byo gucunga inkengero z’amazi ya Libiya.

Impunzi nyinshi mu gihugu cya Libiya zikorerwa iyica rubozo, zikorerwa kandi ihohoterwa ndetse n’imirimo y’agahato zikoreshwa n’abarwanyi. Aba ni nabo bacunga byinshi mu bigo bifungiyemo izi mpunzi.

Umuryango Amnesty International-uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi ugaragaza ko amategeko y’ibihugu by’uburayi agamije guca burundu inzira ziva mu gihugu cya Libiya zerekeza i Burayi zikoreshwa n’impunzi zihunga mu buryo butemewe n’amategeko.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →