Kamonyi: Impinduka zitunguranye muri ba Gitifu b’Imirenge 5

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge itanu mu karere ka Kamonyi bamaze guhindurirwa imirenge bari basanzwe bayobora(Mutation). Izi mpinduka zabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 ukuboza, zije zitunguranye.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bo mu mirenge itanu muri 12 igize akarere ka Kamonyi bahinduriwe imirenge bayoboraga(Mutation). Izi mpinduka zije zitunguranye nubwo zari zarigeze kuvugwa ariko zigasubikwa mu buryo nabwo bwasaga nk’ubutunguranye, dore ko icyo gihe benshi muri aba bari biteguye ko bagiye kwimurwa aho bakoreraga.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ku murongo wa terefone ngendanwa yahamirije umunyamakuru w’intyoza.com ko aya makuru y’izi mpinduka ari impamo. Ko abagitifu bahinduriwe aho bakoraga( bahawe Mutation) ari uw’Umurenge wa Runda, Gacurabwenge, Rugarika, Karama na Ngamba.

Yagize ati ” Bagitifu b’Imirenge twabimuye. Uwa Runda, Madamu Nyirandayisabye Christine yagiye Gacurabwenge. Uwari Gacurabwenge, Umugiraneza Marthe yagiye Rugarika. Uwari Rugarika, bwana Nsengiyumva Celestin yagiye i Karama. Uwa Karama, bwana Niyobuhungiro Obed arajya i Ngamba. Uwari i Ngamba, bwana Mwizerwa Lafiki araza i Runda.” Akomeza avuga ko impinduka zabaye ari izi nta zindi.

Impinduka zikozwe muri aba ba Gitifu b’Imirenge, zari zaravuzwe ko zagombaga gukorwa mu gihe habaga ibibazo byo kwirukana( byavuzwe n’ubuyobozi ko basezeye ku mpamvu zabo bwite) no guhindura bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari ubwo havugwaga imyubakire y’akajagari yateje ibibazo bitari bike. Benshi muri aba bagifitu bari biteguye kwimurwa icyo gihe ariko bisubikwa mu buryo bwaje butunguranye. Nyuma y’izi mpinduka, biravugwa ko haba hatahiwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari.

Reba uko Imirenge itanu yahinduranyirijwe aba Gitifu:

Gacurabwenge?Rugarika

Rugarika?karama

Karama?Ngamba

Ngamba?Runda

Runda?Gacurabwenge

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →