Musanze: Abakozi b’ikigo kigenga gicunga umutekano ISCO bakanguriwe kunoza imikorere

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze, yasabye abacunga umutekano bagera kuri 84 bakorera ikigo cyigenga gishinzwe gucunga umutekano cya ISCO  kurushaho gukora kinyamwuga no gutanga serivisi nziza aho bakorera kandi bagafatanya n’izindi nzego hagamijwe umutekano w’ibigo bacunga nuw’abaturage muri rusange.

Ibi SP Aphrodis Gashumba yabibabwiriye mu nama yagiranye nabo kuri uyu wa kabiri taliki ya 19 Ukuboza, ikaba yahuriyemo abakorera mu karere ka Musanze baje bahagarariye abandi kuko abahakorera bose ari 225.

Mu ijambo yabagejejeho , SP Gashumba  yashimangiye ko akazi bashinzwe no gukora kinyamwuga bitagerwaho mu gihe badafite ubumenyi bugezweho ndetse no kujyana n’igihe mu bijyanye no gucunga umutekano muri iki gihe.

Yabivuze muri aya magambo:” akazi k’ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano birimo icyo mukorera karebana ahanini no kurwanya no kuburizamo ibyaha. Ibyo mukora rero byunganira inshingano z’inzego z’umutekano.”

SP Gashumba  yakomeje agira ati:” Polisi y’u Rwanda yiyemeje gukomeza ubufatanye n’ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano cyane cyane bahabwa amahugurwa atuma bajyana n’igihe ndetse abafasha gukora akazi kinyamwuga. Akazi kanyu gakwiye kubatera ishema. Ibi ni ibyo kwishimira”.

Yakomeje agira ati:” Muri iki gihe isi irihuta cyane mu bikorwa binyuranye birimo n’ibihungabanya umutekano; mugomba rero namwe gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kanyu kugira ngo muhangane n’uyu muvuduko. Ndabasaba kutihererana ubumenyi muvanye muri iyi nama, ahubwo mugomba no kubugeza kuri bagenzi  banyu mwasize mu kazi “.

SP Gashumba  yanabasabye kujya bakora isesengura ry’ubumenyi babona umunsi ku munsi n’imiterere y’ibibera hirya no hino, bityo bagakuramo amasomo n’ubumenyi ndetse bagafata n’ingamba zibafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Mu bindi yabahayeho ikiganiro, harimo gukorera hamwe hagamijwe kunoza serivisi batanga, kurushaho kuba maso mu kazi no hanze yako ngo hakumirwe icyahungabanya umutekano cyose cyane cyane aho bashinzwe gucunga; cyane cyane muri iki gihe gisoza umwaka kikanatangira umushya.

Aha SP Gashumba yagize ati:” Uko abaturage baba bahugiye mu byishimo byo gusoza umwaka no gutangira umushya, ni nako abanyabyaha baba bifuza kuririra muri ibyo byishimo ngo babone uko bahugabanya umutekano,:nibwo ubujura, urugomo n’ibindi ..byiyongera, kandi ni mwebwe n’abandi bashinzwe umutekano tugomba kubikumira.”

Niyonsaba Aloys uyobora aba bakozi muri Musanze mu ijambo yahavugiye, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri rusange uburyo iba hafi abakorera ibigo byigenga bishinzwe umutekano aho yagize ati:” Twishimira inama muhora muduha kuko zidufasha mu kuvugurura imikorere kandi bituma dutanga serivisi nziza natwe bikaduhesha agaciro, igikomeye ariko ni uko ubufatanye bwacu na Polisi ari Abaturarwanda babwungukiramo kuko buba bugamije umutekano wabo n’ibyabo, natwe turabyishimira.”

Polisi ikorera mu karere ka Musanze itangaza ko, nyuma yo kugirana inama n’abakorera ISCO , hazakurikiraho abakorera ibindi bigo byigenga bishinzwe umutekano  bitandukanye nabyo bihakorera hagamijwe ubufatanye no kunoza imikorere.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →