Kigali: Yahanuriwe n’abarokore bamwangisha umugabo ubukwe burapfa

Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 ukuboza 2017 umusore n’inkumi biteguraga gushyingirwa mu rusengero rwa ADEPR ku Muhima, ubukwe bwapfuye. Inkuru mbi yageze ku musore ko umukobwa yahanuriwe n’abarokore agahitamo kumucika.

Ubukwe bw’umusore n’inkumi basengera muri ADEPR ku Muhima, bwapfuye buzira abahanuzi b’abarokore bahanuriye umukobwa ko kubana n’uyu musore bitazashoboka, ko azamuroga ngo akamukurikira.

Bamwe mu baganiriye n’intyoza.com batangaza ko ubu buhanuzi bupfuye, ko ndetse bufite ibindi bibwihishe inyuma. Bashingira ku kuba ibivugwa ko uyu musore yagombaga kuroga uyu mukobwa akamukurikira nta shingiro bifite ngo kuko n’ubundi yamwemeye igihe yamurambagizaga akamwemera, agasaba agakwa ndetse bagashyiraho itariki yo  gusezerana mu itorero ndetse bakanasohora ubutumire.

Uretse ibivugwa n’abazi uyu musore n’inkumi ku ipfa ry’ubu bukwe bitewe n’abo bita ko bigize abahanuzi b’ibinyoma nyamara ngo bafite ibindi bagamije bitaramenyekana, bavuga ko abantu nk’aba ni batitonderwa cyangwa se ngo hagire ingamba zifatwa n’ababishinzwe bazasenya ndetse bakangiza byinshi harimo n’umuryango nyarwanda.

Umusore wagombaga kurongora uyu mukobwa kuri uyu wa gatandatu, ku murongo wa terefone ngendanwa yatangarije umunyamakuru w’intyoza.com ko ari mu kababaro kenshi, ko usibye n’akababaro ubu bukwe bumohombeje byinshi birimo urukundo yakundaga uyu mukobwa, amafaranga ndetse n’igihe.

Yabwiye intyoza.com kandi ko yasohoye ubutumire bw’abantu 1700, yari yarafashe irembo, yarakoye ndetse n’urukiko byose byararangiye. Avuga kandi ko amakuru yo kuba ubukwe butakibaye yayamenye mu cyumweru kimwe n’igice mbere y’uyu munsi bagombaga gusezeraniraho.

Yagize ati ” Umukobwa ubu tuvugana rwose ntabwo wambaza aho ari ngo mpakubwire, hashize nk’icyumweru n’igice mbimenye, ibibanziriza urusengero byose byari byararangiye, baramuhanuriye arirukanka tumenye aho ari tugiye kumureba njye n’umudiyakoni turamubura.”

Amakuru arambuye kuri iri pfa ry’ubu bukwe, uyu musore wahuye n’iyi nsanganya yabwiye intyoza.com ko nta byinshi byo kuvuga afite, ko gusa itorero hari icyo riri gukora kuri iki kibazo, yavuze kandi ko kuri we atari yarajyanywe muri iri torero no gushaka umugore, ko ahubwo yagiye kubwo gushaka agakiza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kigali: Yahanuriwe n’abarokore bamwangisha umugabo ubukwe burapfa

  1. soso December 27, 2017 at 6:51 am

    Abayoboke b’amadini basigaye bayoboka buhumyi pee!

Comments are closed.