Musanze: Amakuru yatanzwe n’abaturage yatumye hafatwa umugore uhetse inzoga za Blue Sky

Ku itariki ya 31 Ukuboza 2017 mu mudugudu wa Buruba, akagari ka Buruba umurenge wa Cyuve, mu karere ka Gasanze,  abaturage bahaye amakuru Polisi yatumye ifata uwitwa Kambabazi Vestine w’imyaka 25 y’amavuko ahetse mu mugongo nk’umwana inzoga zitemewe mu Rwanda amaduzeni 18.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu mugore yafatiwe mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze akaba yarafashwe n’abaturage.

Yagize Kambabazi yafashe amaduzeni 18 ya Blue Sky ayaheka nk’umwana ageze mu murenge wa Cyuve abaturage bagira amakenga bitewe n’uko bamaze kumva uburemere bw’ibiyobyabwenge nibwo baduhaye amakuru turamufata. ”

IP Gasasira yashimye aba baturage  ku ruhare bagize mu ifatwa ry’uwo mugore; ndetse yongeraho ko ibi bikwiriye kubera urugero rwiza abandi  mu rwego rwo gufatanya gukumira ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge muri rusange.

Yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,” Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abafite imigambi yo gukora ibinyuranyije n’amategeko; bityo zikabikumira, ndetse zigafata ababikoze.”

Bamwe mu bakwirakwiza ibiyobyabwenge babikenyereraho, abandi babiheka mu mugongo nk’abana; naho abandi babihisha mu biribwa n’ibinyobwa nk’imigati, ibihaza, amata n’ibindi. Hari n’abajya bafatwa babyambariye ho ingofero, mu gihe abandi bafatwa babihishe mu mapine y’amagare n’ibindi binyabiziga.

IP Gasasira yagize kandi ati,”N’ubwo abakwirakwiza ibiyobyabwenge bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo badafatwa, ntibibuza Polisi kuyatahura. Ifatwa ryabo riterwa n’imikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’Abaturarwanda; kandi uko kuzuzanya kuzakomeza. Abishora mu biyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka.”

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →