Kamonyi: Drone yaguye mu murima w’umuturage arayiterura ayijyana murugo rwe

Utudege duto dutwara amaraso tuzwi ku izina rya “Drone”, kuri uyu wa gatanu ahagana i saa moya z’ijoro, imwe yaguye mu murima w’umuturage mu murenge wa Kayumbu, yayiteruye ayitwara muri salon(mu ruganiriro) ayihungisha abayangiza.

Kuri uyu mugoroba tariki ya 12 Mutarama 2018 ahagana ku i saa kumi n’ebyiri n’igice zishyira saa moya, Drone imwe mu tudege duto dutwara amaraso mu bigo nderabuzima n’ibitaro hirya no hino mu gihugu cyane mu bice by’akarere ka Muhanga n’ahagakikije, yaguye mu murima w’umuturage utuye mu kagari ka Muyange, umudugudu wa Nyarurembo.

Nkundimana Francois, umuturage watabariye hafi iyi Drone yari ishungerewe n’abatari bake mu baturage bashakaga kuyireba no kuyikoraho aho yari imaze kugwa mu murima we, yabwiye intyoza.com ko kuyijyana iwe bwari uburyo bwo kuyihungisha abashoboraga kuyangiza.

Yagize ati” Yaje irahagwa mbona ko abantu bakomeje kuza ari benshi bashaka kuyireba no kuyikoraho, ndavuga nti reka nyiterure nyijyane murugo, nayishyize mu nzu iwanjye nyibahungisha, nahise mbimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu nabo babwira umurenge, kugeza ubu saa mbiri zirenga iracyari iwanjye.”

Providence Mbonigaba Mpozenzi, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayumbu, ubwo yari ahaguye iyi Drone mu masaha ya saa mbiri zishyira saa tatu z’ijoro, yatangarije intyoza.com ko ubwo babwirwaga n’abaturage igwa ry’iyi Drone bahise bihutira kugera aho yaguye mu murima w’uyu muturage no murugo iwe aho yayihungishirije.

Gitifu Providence, yagize ati ” Yaguye mu murima w’umuntu, arayiterura ayijyana muri salon yiwe(mu ruganiriro) n’ubu niho iri. Icyo yakoraga kwari ukuyirinda kugira ngo hatagira umuntu ugira icyo yangizaho.”

Kugeza ahagana ku i saa tatu z’iri joro, ubwo twavuganaga na Gitifu Providence, bari bagitegereje abashinzwe izi Drone bavaga i Muhanga ahari ikibuga cyazo ari naho zihagurukira zikanataha. Iyi yaguye muri uyu murima ngo bakeka ko yavaga mu bice bya Nyabikenke cyangwa se Ruli, yari ifite agakarito karimo amaraso nkuko uyu muyobozi n’abaturage baganiriye n’intyoza.com babitangaje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Drone yaguye mu murima w’umuturage arayiterura ayijyana murugo rwe

  1. Omar Tony January 13, 2018 at 6:12 pm

    Uyu muturage ni intwari ikwiye gushimwa rwose! Kurinda ibyo twagezeho ni umukoro was buri wese…

Comments are closed.