Ruhango: Haravugwa iyibwa ry’imishinga 50 y’amasoko yo mu myaka ya 2009-2015

Amadosiye y’Imishinga y’iterambere igera muri 50 mu karere ka Ruhango yo mu myaka ya 2009 kugera 2015 biravugwa ko yibwe n’abantu bataramenyekana. Umwe mu bakekwa ngo yarafashwe, Iyibwa ry’iyi mishinga rije mu gihe hari igenzura (audit) muri aka karere.

Dosiye z’imishinga y’iterambere igera kuri 50 yatanzweho amasoko hagati mu myaka ya 2009 kugera 2015 mu karere ka Ruhango yibwe n’abantu bataramenyekana. Umuyobozi w’akarere avuga ko imishinga 50 ntayo azi, ko iyo azi yibwe kugeza ubu ari 21gusa.

Iyibwa ry’izi dosiye rije mu gihe muri aka karere hari igenzura ( Audit) ririmo gukorwa guhera tariki 15 kugeza tariki 20 Mutarama 2018.

Abakekwa kwiba dosiye z’iyi mishinga ntabwo bazwi n’ubwo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko umuzamu warindaga ahibwe izi nyandiko nk’umwe mu bakekwa ari mu maboko ya Polisi.

Imwe muri iyi mishinga ivugwa, bivugwa ko harimo uw’urwibutso rwa Ruhango, uwo kubaka Parikingi imbere y’umuco, kubaka uruzitiro rwa Gare ya Ruhango, uw’ikigo nderabuzima cya Mwendo, umushinga w’inyigo ya Kaburimbo n’indi.

Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yahamirije intyoza.com ko aya madosiye yibwe. Atangaza gusa ko ibyo azi ari amadosiye 21yonyine. Yagize ati ” Nibyo twarabimenye, hari amadosiye y’Akarere yibwe aho asanzwe abikwa, abayatwaye bibanze cyane cyane ku madosiye y’amasoko, niyo yahise agaragara.”

Akomeza agira ati ” Tumaze kubona ikibazo twabimenyesheje Polisi, yatangiye iperereza ndetse harimo abamaze gutabwa muri yombi barimo bakurikiranwa. Ayari yamaze kugaragara ni udukarito(boxes) 21 yiganjemo iby’amasoko ariko ntabwo ariyo yonyine twemeza ko yabuze, abakozi bacu babishinzwe baracyasuzuma ngo barebe niba Boxes (udukarito) zari zirunze aho ngaho niba nta bindi biburamo.”

Mayor Mbabazi, avuga kandi ko kuba kwibwa kw’aya madosiye byahuzwa no kuba hari Audit (igenzura) ku mishinga ryatangiye kuri uyu wa 15 kugera 20 Mutarama 2018 ko ngo atabyemeza, ariko kandi ngo nta nubwo yabihakana cyane ko atabona impamvu umukozi ushinzwe dosiye ariwe uyiyibisha, cyane ko ngo iyo ibuze ariwe biza ku gatwe.

Mbabazi Francois Xavier, atangaza ko kwibwa kw’aya madosiye ngo ntawe byagateye ubwoba kuko ngo asanzwe n’ubundi yarakorewe igenzura(Audit) n’umugenzuzi w’imari ya Leta. Akeka ko binashoboka ko abiba cyangwa abatwara aya madosiye bayagurisha bityo abayaguze bakayifashisha mu gufungiramo abakiriya babo ibyo baba baguze nubwo nabyo ngo atabihamya cyangwa se ngo abyemeze.

Amakuru amwe agera ku intyoza.com ni ay’uko kumenyekana kw’iyibwa ry’aya madosiye kwabaye tariki 5 Mutarama nyamara ngo bigatangazwa n’umwe mu bakozi bashinzwe umutekano tariki 9 Mutarama 2018. Ibaruwa isaba ikurikiranwa ry’iyibwa ry’aya madosiye nayo ngo yaba yaranditswe tariki ya 10 Mutarama 2018.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →