Kamonyi: Abanyarukoma i Gishyeshye bakoze umuganda wo kwihangira umuhanda

Abaturage bo mu kagari ka Gishyeshye, kuri uyu wa 27 Mutarama 2018 bakoze igikorwa cy’umuganda aho bihangiye umuhanda ureshya na Kilometero imwe. Nyuma y’umuganda baganirijwe ku ngingo zitandukanye.

Uyu muganda wabereye mu kagari ka Gishyeshye ho mu murenge wa Rukoma, hahanzwe umuhanda ureshya na Kilometero imwe. Umuyobozi w’Akarere, Ingabo zikorera muri uyu murenge hamwe na Polisi bifatanije n’abaturage muri iki gikorwa.

Igikorwa cy’umuganda kirangiye, ubuyobozi bwaganiriye n’abaturage ku ngingo zitandukanye zirimo; Ubutwari, Kurwanya imirire mibi hamwe no kwirinda inda zitateganijwe.

Abaturage bicaye baganira n’abayobozi nyuma y’umuganda.

Major Muyango Felecien uyoboye Ingabo muri uyu murenge, yaganirije abaturage ku butwari. Yabibukije ko Tariki ya mbere Gashyantare 2018 hari igikorwa ngaruka mwaka cyo kuzirikana no kwibuka Intwari z’Igihugu.

Yabibukije ko ibikorwa by’ubutwari bidasaba gusa kujya ku rugamba, ko ahubwo mu bikorwa bya buri munsi, muri gahunda zitandukanye z’Igihugu zigamije iterambere ry’umuturage, ko kuzumva neza, kuzishyira mu bikorwa nabyo ari ubutwari. Ko ubutwari ari uguharanira gukora icyiza igihe cyose.

Alice Kayiyesi / Mayor Kamonyi aganira n’abaturage.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yaganirije aba baturage ku kurwanya imirire mibi no kwirinda inda zitateganijwe. Yagize ati ” kurwanya imirire mibi, bijyana no kumenya guteka indyo yuzuye.” Yasabye ko kandi uru rugamba rutangomba guharirwa ababyeyi b’abamama mu rugo gusa, yabibukije ko urugo ari ugufatanya.

Ku kibazo cyo kwirinda inda zitateguwe, Meya yabwiye cyane abagore by’umwihariko abakobwa ati ” Mukwiye kwirinda ababashuka, nta mpamvu yo gushukwa n’ugukemurira akabazo kamwe ariko akagusigira uruhuri rw’ibibazo. Mwirinde buri wese ikibazo akigire icye.” Abasore n’abagabo bafite ingeso yo gushuka abana b’abakobwa bahawe gasopo.

Nkurunziza Jean de Dieu/ Gitifu Rukoma.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma, bwatangaje ko mu rwego rwo korohereza abaturage bifuza kubana ariko bakaba bagorwa no kuza gusezeranira ku murenge, ko bashobora kubwira Gitifu w’umurenge akamanuka mu kagari batuyemo akabasezeranya aho ku gira ngo abasore n’inkumi bateretane babeshyana bigere n’aho baterana inda batateguye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →