Nyabugogo: Abagabo babiri batawe muri yombi na Polisi, bakurikiranyweho ubujura

Abagabo babiri barafunzwe nyuma yo gufatanwa  ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo amaterefoni y’ubwoko bunyuranye  na tereviziyo. Ibi bikoresho byibwe mu midugudu ya bwiza na Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko abagabo babiri aribo Ntwarumukiza Fils w’imyaka 23 y’amavuko na Rukundo Mustafa w’imyaka 28 y’amavuko bafashwe tariki 5 Gashyantare 2018 nyuma y’igikorwa cya Polisi y’u Rwanda yakoze cyo guta muri yombi abakora ibikorwa by’ubujura mu Mujyi wa Kigali. Ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kimisagara.

SSP Hitayezu yagize ati:” twari twaragejejweho ibirego ndetse n’amakuru ko hari ibintu byibwe muri kariya gace; tuza kumenya abakekwaho ubwo bujura hanyuma dufata abavuzwe hejuru n’ibikoresho bibye. Ibimenyetso byose bigaragaza uruhare rwabo muri ubu bujura twarabyegeranyije ku buryo tugomba kubishyikiriza inzego z’ubutabera kugira ngo zibakurikirane”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yakomeje avuga ko ubujura ndetse n’ibindi byaha; Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kubirwanya ifatanyije n’abaturage n’izindi nzego. Yasabye abaturage gukomeza imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda cyane cyane bayigezaho amakuru hakiri kare kuko ari nabyo byatumye bariya bajura bafatwa.

SSP Hitayezu, Yasabye by’umwihariko abaturage kujya barinda neza ibikoresho byabo ndetse bagakinga inzu zabo; ariko cyane cyane abatwara ibinyabiziga abasaba kujya bafunga neza imodoka zabo, no kwirinda gusigamo amaterefone n’ibindi kuko bikurura aba bajura bigatuma kwiba biborohera.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →