Kamonyi: Abikorera bitoreye ababahagarariye ku rwego rw’Akagari

Kuri uyu wa kane tariki 8 Gashyantare 2018 hatangiye amatora y’abahagarariye inzego z’abikorera(PSF) kunrwego rw’Akagari. Mu kagari ka Gihara ho mu urenge wa Runda, abikorera biganjemo abacuruzi batoye abagabo ba biri n’umugore umwe bo kubahagararira.

Amatora y’abahagarariye inzego z’abikorera-PSF yabaye ahagana ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki 8 Gashyantare 2018 mu kagari ka Gihara ho mu Murenge wa Runda, yitabiriwe ahanini n’abacuruzi basaga 50 bacururiza mu isantere y’ubucuruzi ya Gihara.

Amatora yakozwe mu buryo utorwa ajya imbere abamutora bakamujya inyuma ku murongo hakabarwa amajwi maze urushije undi akaba ariwe utsinda. Imyanya yatorewe ni; Umwanya wa Perezida, Uwungirije Perezida hamwe n’umwanya w’Umunyamabanga.

Komite ya batatu yatowe. Iburyo Perezida, hagati umwungirije hanyuma Umunyamabanga.

 

Abatorewe guhagararira urwego  rw’abikorera mu kagari ka Gihara ni; Mbaraga Frederick wagiriwe icyizere akongera gutorerwa kuba Perezida w’abikorera muri aka kagari kuko niwe wari urangije manda ishize, Majyambere Simon Pierre watowe kungiriza Perezida hamwe na Nyirangirimana Bernadette watowe ku mwanya w’Umunyamabanga.Mbaraga Frederick, akimara kongera kugirirwa icyizere agatorwa, yagize ati” Mwongeye kungirira icyizere, ndi umuvugizi wanyu, ibyifuzo muzagira muzabasha kuntuma nanjye mbatumikire, mbasabye ko muzamfasha, ibyo tugomba gukora byose tuzarangwe n’ubufatanye.”

Yatowe nk’umukandida rukumbi, nyuma yo gutsindirwa ku mwanya wa visi Perezida.

Aya matora yabaye ku rwego rw’Akagari, ku munsi w’ejo tariki ya 9 Gashyantare 2018 nk’uko byatangajwe n’abari bayoboye itora, azakurikirwa no gutora abahagarariye abikorera ku rwego rw’Umurenge aho abatowe ku rwego rw’Akagari bose bazahurira ku murenge bakitoramo abahagarariye urwego rw’abikorera ku rwego rw’Umurenge.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →