Minisitiri Kaboneka Francis, ari kumwe n’abayobozi batandukanye, bakoze urugendo rw’igihe gito bareba isuku mu murenge wa Runda kuri uyu wa 13 Gashyantare 2018. Urugendo rwabo rwakurikiwe no gufungira Pharmacy na Resitora imiryango ahazwi nka Bishenyi bizira umwanda.
Minisitiri Francis Kaboneka, uyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ari kumwe n’umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri bwana Cyriaque Harerimana ushinzwe iterambere ry’Abaturage, bari kumwe kandi n’umuyobozi w’Intara y’amajyepfo hamwe n’abayobozi b’Akarere ka Kamonyi, basuye ahantu hatandukanye kuva ahitwa Kamuhanda kugera Bishenyi. Barebaga ibijyanye n’isuku n’isukura.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2018 mu masaha ya mugitondo. Iki gikorwa cyasize kandi zimwe mu nzu zikorerwamo ubucuruz bwa Resitora zishyiriwe ingufuri ku miryango zizira umwanda. Basabwe kubanza kugira ibyo bakosora.
Ubwo Minisitiri Kaboneka n’Umunyamabanga wa Leta ushinze iterambere ry’Abaturage muri Minaloc basozaga urugendo rwabo mu isantere y’ubucuruzi ya Bishenyi, Guverineri Mureshyankwano ari kumwe n’abayobozi b’Akarere ka Kamonyi banyuze muri zimwe mu nzu zicuruza ibiryo bahasanga umwanda basaba imwe murizo gufunga. Basuye kandi Pharmacy yitwa Moonpharma Ltd nayo ishyirirwaho ingufuri nyuma y’ibyo basanze ikora bidasobanutse byiyongeraho umwanda. Hanafunzwe kandi Sitasiyo Black Star ya Esansi yo ku Ruyenzi hamwe na Resitora yo muri Gift Supermarket ku Ruyenzi.
Intandaro yo gufungwa kw’iyi Pharmacy, yaturutse ku kuba mu gikari cyayo kiri ahantu hadasobanutse harasanzwe umwanda ndetse hagasangwa umurwayi wahavurirwaga aho abamuvuraga bikanze abayobozi bakamukuramo Serumu yari imurimo bakamuhisha. Bimwe mu bikoresho bikoreshwa mu kuvura abarwayi nabyo byasanzwe ahantu mu mwanda bikomeza ikibazo nyuma yo gusanga ubwiherero bukoreshwa nabwo ari umwanda.
Guverineri Mureshyankwano Marie Rose, nyuma y’iki gikorwa yagiranye inama n’abaturage muri iyi Santere y’ubucuruzi, yabakanguriye kugira isuku aho batuye, aho bakorera, mu byo bakora kimwe no kugirira isuku umubiri wabo.
Ubwo nyiri Pharmacy yazaga nyuma, ahurujwe n’abakozi be bari bamaze kubona ko imiryango ifunzwe, yatakambiye ubuyobozi avuga ko atari azi ibyo, ko ndetse aho bavurira atari ahe. Yabwiwe ko hari ikipe ibishinzwe igiye kuza gukora Raporo igaragaza neza ibibazo byasanzwe aho akorera, ko ndetse ibyo avuga bizarebwa nyuma y’iyi Raporo y’itsinda ry’Akarere dore ko n’inzu iyi pharmacy ikoreramo ikemangwa ubuziranenge.
Munyaneza Theogene / intyoza.com