Inama y’abarwanashyaka ba Green Party mu karere ka Kamonyi yateranye kuri uyu wa 17 Gashyantare 2018 mu murenge wa Gacurabwenge. Hatowe babiri bazahagararira ishyaka mu matora y’Intumwa za Rubanda yimirijwe imbere.
Ishyaka riharanira Demokarasi no kirengera ibidukikije mu Rwanda ( The Democratic Green Party of Rwanda), ryatoye abakandida babiri bo kurihagararira mu matora y’Intumwa za Rubanda ateganijwe mukwa munani.
Deo Tuyishime, umunyamabanga ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu ishyaka Green Party, yabwiye intyoza.com ko igikorwa cyakozwe none kuwa 17 Gashyantare 2018 mu karere ka Kamonyi ari kimwe mu bikorwa ishyaka ririmo gukora, aho ritegura abarwanashyaka baryo ku bijyanye n’amatora y’abadepite.
Yagize ati ” Turi mu gikorwa cyo kwitegura amatora y’abadepite, dushishikariza abarwanashyaka bacu kugira ngo bagire imyiteguro, ni ngombwa ko twinjira muri ayo matora dufite impamba ihagije, twatoye kandi abakandida babiri, umugore n’umugabo bazajya ku rutonde rw’abadepite bazamamazwa n’ishyaka.” Akomeza avuga kandi ko byari n’umwanya wo gucengeza amahame ya Demokarasi mu barwanashyaka babo.
Deo, avuga ko ishyaka Green Party rifite icyizere cyo kubona intumwa za rubanda nyinshi. Agira ati ” Icyizere cyo gutsinda kirahari ku kigero cya 90% ko tuziharira imyanya mu nteko ishinga amategeko.”
Akomeza avuga ko amasomo babonye mu bihe bishize ubwo bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yabaye muri Kanama 2017 yabigishije byinshi, ko rero batakora amakosa nk’ayabaye mbere.
Aphrodis Ntamugabumwe, umurwanashyaka wanatowe kuba Visi Perezida w’Ishyaka mu karere ka Kamonyi akaba azanagaragara ku rutonde rw’abakandida 82 bazatangwa n’ishyaka mu matora y’Intumwa za Rubanda yagize ati ” Green Party nyimazemo imyaka 2 kandi amatwara y’ishyaka yarancengeye, amatwara bafite bibaye byiza agacengera abanyarwanda twaba twunze ubumwe, nishimiye umwanya natorewe kandi nkaba nongeye kurushaho gucengerwa n’amatwara ya Green Party.”
Amatora y’Intumwa za Rubanda, ateganijwe muri Kanama uyu mwaka wa 2018. Buri mutwe w’ishyaka uri mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda wagenewe amafaranga agera muri Miliyoni 20 yo kuwufasha kwitegura aya matora.
Munyaneza Theogene / intyoza.com