Kamonyi: Special Olympics yatangije amarushanwa y’abafite ubumuga bwo mu mutwe( amafoto)

Igikorwa cyo gutangiza amarushanwa y’abafite ubumuga bwo mu mutwe, cyatangiriye ku mugaragaro mu karere ka Kamonyi. Ni igikorwa cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bayobozi batandujanye, abatsinze bambitswe imidari( ihere ijisho amwe mu mafoto).

Aya marushanwa yatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018 mu gihugu hose. Akarere ka Kamonyi niko kakorewemo igikorwa cyo kuyatangiza ku mugaragaro. Igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi ba Special Olympics ku rwego rw’Igihugu, intumwa ya Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi n’abandi bashyitsi batandukanye.

Ubutumwa bwatanzwe, bagarutse ahanini ku gushishikariza ababyeyi kutpdahisha abana bafite ubumuga mungo iwabo, kubareka bakajya hanze, bagakina n’abandi, kumva ko ari abantu kandi bakeneye kwidagadura, ko ndetse hari byinshi bashoboye mu gihe bahawe umwanya kandi bitaweho.

Ihere ijisho amwe mu mafoto y’ingenzi y’uyu munsi:

Umuyobozi wa Special Olympics mu Rwanda mu ijambo ritangiza amarushanwa.

 

Abafite ubumuga batambagiraga biyereka abantu.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi hagati.

 

 

Aha bari mu mukino wo gusiganwa ku maguru.

 

 

 

 

 

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi mu gikorwa cyo gutanga imidari.

 

Umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Runda.

 

Umuyobozi wa Special Olympics aganira n’umuyobozi w’Akarere.

 

 

Gitifu w’Umurenge wa Runda.

 

 

 

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Special Olympics yatangije amarushanwa y’abafite ubumuga bwo mu mutwe( amafoto)

  1. mukiza February 23, 2018 at 7:36 pm

    rwose bakoze igikorwa kiza cyane, kandi natwe twiteguye kuzajya dukomeza gukurikirana aya marushanwa.

Comments are closed.