Kamonyi: Umuyobozi w’ikigo cya GS Remera-Rukoma yakirukanywemo burundu

Bizimana Emmanuel ( Mudidi ) yamaze gusabwa kuva mu kigo cy’urwunge rw’amashuri cya Remera-Rukoma bitarenze tariki 26 Gashyantare 2018. Uyu muyobozi yari aherutse gusabirwa kuva muri iki kigo na Minisitiri muri Minisiteri y’Uburezi. Intandaro ni umwanda wasanzwe mu kigo aho abana b’abahungu barara.

Bizimana Emmanuel uzwi ku mazina ya Mudidi, yayoboraga ikigo cy’urwunge rw’amashuri cya Remera-Rukoma. Yamaze guhabwa ibarwa imukura mu kigo ya yoboraga. Kuri uyu wa mbere araba atakikirimo. Iki kigo yari akimazemo imyaka isaga 15.

Mudidi, ku murongo wa terefone ngendanwa yahamirije intyoza.com ko yamaze guhabwa ibarwa imukura mu kigo ya yoboraga. Yagize ati ” Nimuwe mu kigo rwose, banyohereje mu kigo cy’ishuri cya Gatizo(kiri mu murenge wa Gacurabwenge).

Amakuru agera ku intyoza.com, avuga ko uyu muyobozi nyuma yo kubona ko akuwe mu kigo yari amazemo imyaka myinshi yahise yandika ibarwa asezera mu mirimo.

Ubwo intyoza.com yamubazaga niba amakuru avuga ibyo gusezera ari impamo yagize ati ” Hari urwandiko wabonye se, ni nandika uzabibona.”

Amakuru yo gukurwa mu kigo cya GS Remera-Rukoma kwa k’uyu muyobozi Mudidi, yemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Madamu Alice Kayitesi wabwiye intyoza.com ati ” Icyemezo cya Minisitiri twagishyize mu bikorwa. Mudidi twamwimuriye mu rwunge rw’amashuri rwa Gatizo, azatangira gukorerayo kuwa mbere. Ibyo kuba yanditse asezera ntabwo mbizi, nta baruwa ndabona.”

Umuyobozi w’ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Remera-Rukoma, Bizimana Emmanuel (Mudidi), gukurwa mu kigo cya Remera-Rukoma yayoboraga byategetswe na Olivier Rwamukwaya, umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Hari kuwa gatanu tariki 16 Gashyantare 2018 ubwo uyu muyobozi yari mu karere ka Kamonyi asoza gahunda y’igikorwa cy’iyi Minisiteri cyanyuraga hirya no hino mu bigo by’amashuri mu Rwanda kigamije ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi.

Umwanda wasanzwe mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Remera-Rukoma, niwo wabaye imbarutso yo gusabwa ko Mudidi akurwa muri iki kigo nubwo mbere hari byinshi byagiye bimuvugwaho ndetse agasabirwa kuva muri iki kigo kenshi ariko bikanga ku bw’imbaraga bamwe mu baganiriye n’intyoza.com bavugaga ko yishingikirizaga.

Bamwe mu bakozi muri iki kigo, baba abarimu ndetse n’abakozi basanzwe mu kigo batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko hakwiye gukorwa igenzura ryimbitse kuri uyu muyobozi kuko ngo uretse n’ibyo yakoze mu myaka itari mike yayoboye iki kigo ngo no mucyumweru kimwe gishize asabiwe kugikurwamo ngo hari byinshi yaba yarakoze bikwiye gusobanurwa n’igenzura rivuye hanze y’ikigo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Umuyobozi w’ikigo cya GS Remera-Rukoma yakirukanywemo burundu

  1. Toto February 26, 2018 at 2:46 am

    Siwe wenyine mubyangiza imiyoborere myiza, gahunda NK igihugu twihaye.Abo ba rusaruriramunduru barahari benshi. Minister azajye asura n abarimu ababaze uko habayeho.Ibipindi ABA principal na Directeur s NGO Ni siyasa birirwa batera babeshya.Hari abitwaza ingufu zabashyizeho. Hari abayobozi biha guhangana n abarimu.hari abayobozi badashoboye. Nyarugenge_nyamirambo,muhatemberere murebe.

Comments are closed.