• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura n’abandi bavugabutumwa b’amazina azwi batawe muri yombi

Umwanditsi
March 5, 2018

Abavugabutumwa batandatu b’amazina azwi cyane mu Rwanda, batawe muri yombi na Polisi. Aba bose, bakurikiranyweho kurwanya ububasha bw’amategeko.

Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki 5 Werurwe 2018 yatangaje ko ifite mu maboko yayo abavugabutumwa batandatu. Abatawe muri yombi ni ab’amazina asanzwe amenyerewe cyane mu ivugabutumwa hano mu Rwanda. Abo barimo; Apostle Rwandamura Charles, R. Pastor Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi Innocent, Rev Ntambara Emmanuel, Pastor Dura James hamwe na Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel.

CP Theos Badege umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avugwa ku itabwa muri yombi ry’aba bavugabutumwa bamwe muribo bazwiho ububasha mu gukora ibitangaza, yagize ati ” Nyuma y’aho hahagaritswe amasengero atujuje ibisabwa  bigatahurwa  ko bamwe mu bayobozi b’amatorero baremye itsinda, bagatangira n’inama zitemewe bagamije gutambamira cyangwa kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko, Polisi yatangiye iperereza hamenyekana ababiri kw’isonga n’ibikorwa bigize icyaha bakoze.”

Yakomeje agira ati ” Muri ibyo byaha harimo: Gukoresha inama mu buryo bunyuranije n’amategeko, kurwanya ububasha bw’amategeko. Mu babiri kw’isonga harimo: 1. Apostle Rwandamura Charles, 2. R. Pastor Nyamurangwa Fred, 3. Bishop Rugagi Innocent, 4. Rev Ntambara Emmanuel, 5. Pastor Dura James, 6. Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel. Abo uko ari batandatu(06) bakaba bakurikiranywe bari mu maboko y’ubutabera.”

Itabwa muri yombi ry’aba bavugabutumwa uko ari batandatu, rimaze iminsi ibiri rivugwa ariko Bishop Rugagi akaba ariwe wavuzwe cyane. Muri iyo minsi ishize, Polisi ntabwo yari yagatangaje ko ariyo ibafite. Aba bose batawe muri yombi nyuma y’igenzura ry’insengero z’amatorero n’amadini byavuzwe ko bitujuje ibyangombwa.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga