Kamonyi: Insengero 96 zafunzwe

Igikorwa cyo gusuzuma no kugenzura insengero z’amadini n’amatorero zitujuje ibyangombwa cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 5 Werurwe 2018 mu karere ka Kamonyi. Insengero zasuwe ni 211 hafungwa 96 zitagira icyangombwa.

Nyuma y’inkubiri yo gufunga insengero z’amatorero n’amadini zitujuje ibyangombwa mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi nako kuri uyu wa mbere tariki 5 Werurwe 2018 kinjiye mu gikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibyangombwa. Izafunzwe ni 96 izindi nazo zigira ibyo zivugwaho.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yatangarije intyoza.com ati ” Uyu munsi ku wa 05 /03/2018 mu Karere ka Kamonyi habaye igikorwa cyo kugenzura Amadini n’Amatorero, Hasuwe Amadini n’Amatorero 211, Hafuzwe Amadini n’Amatorero 96, Amadini n’Amatorero yagiriwe inama ni 13, Amadini n’Amatorero yujuje ibyangobwa ni 115.” Akomeza avuga ko igikorwa kigomba gukomeza tariki 6 Werurwe 2018.

Ikibazo cy’ifungwa ry’insegero zitujuje ibyangombwa cyatangiriye mu mujyi wa Kigali mu matariki 20 Gashyantare 2018 aho hafunzwe izigera kuri 700. Ni ikibazo kandi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutseho mu mwiherero wa 15 wahuje abayobozi bakuru b’Igihugu. Umukuru w’Igihugu yibajije niba izo Nsengero ari Robine ziha amazi abaturage cyangwa se niba ari inganda zifitiye akamaro abaturage.

Insengero ahanini zafunzwe, ni izo basangaga zisengerwamo nyamara zikiri mu nyubako( muri chantier), izo wasangaga ari ibintu abazisengeramo bagondagonze, ahari za hangari zitagira n’ubwiherero, iziri mu nzu zitagenewe insengero nk’inzu y’ubucuruzi, izo guturamo n’ibindi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Insengero 96 zafunzwe

  1. mugwishe March 23, 2018 at 2:34 pm

    Gufunga insengero bishyize mugaciro!urwacu twahoraga tuvuga ibyo tuzakora byaratunaniye ariko aho barufungiye twahise duhinduka abasilimu.ni agashyi keza rwose!!!! keretse ababona ko agasengero kabo ari butike wenda!!!!!!

Comments are closed.