Kamonyi: Umwanda w’ahacumbitse abaganga ba Remera-Rukoma ntukozwa ubuyobozi bw’ibitaro

Ugeze ahari amacumbi y’abaganga bakora mu bitaro bya Remera-Rukoma usanganirwa n’umwanda. Ubuyobozi bw’ibitaro buti ntacyo tutakoze ngo tubagire inama, ubu turasaba ubuyobozi bw’umurenge kubaca amande, nti twabaha inzu ngo tunabakorere  isuku ( urihera ijisho n’amwe mu mafoto).

Abaganga bakora mu bitaro bya Remera-Rukoma baba mu macumbi agaragaramo umwanda ukabije. Ubuyobozi bw’ibitaro bakorera buvuga ko iki kibazo bagomba kukirengera kuko butabaha amacumbi ngo bujye no kubakorera isuku aho baba, ahubwo ngo bwasabye ubuyobozi bwa Leta kujya guca amande aba baganga.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera-Rukoma, Dr Jaribu Theogene yakuye amaboko kuri aba banga asaba ubuyobozi kubaca amande( ibihano kubera umwanda wabo). Yabwiye intyoza.com ati ” Twabahaye amazu yo kubamo, twababwiye ko bagomba kujya bikorera isuku bitari ibyo umurenge ukabaca amande.”

Aha ni imbere y’amacumbi ahari ikigunda cy’inzuzi hanamenwa amazi akahareka.

Akomeza agira ati ” Ntabwo dukorera abaganga isuku, dukorera abarwayi. Ni mu isambu yacu nk’ibitaro ariko ni abakozi bacu ku giti cyabo bafite umwanda, ntabwo ari twe nk’ibitaro.”

Dr Jaribu, avuga ko ikibahangayikishije ari ukubaka uruzitiro rw’aho aya macumbi ari kuko narwo rwaguye ndetse bikaba bigaragara ko ari ikibazo barimo gushakira ubushobozi ngo gikemuke. Si kuri aya macumbi gusa kandi adafite uruzitiro kuko ngo n’ibitaro bitazitiye hose.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yemereye intyoza.com ko ikibazo cy’uyu mwanda w’aho abaganga baba bakizi nk’ubuyobozi, ko ndetse babasuye bakaganira nabo kenshi babasaba kugira isuku.

Avuga kandi ati ” ikibazo turakizi, twakiganiriye n’abaganga ubwabo tubagira inama ariko ntacyo bahinduye. Twaganiriye n’ubuyobozi bw’ibitaro butubwira ko bwahaye abaganga inzu babamo ko batanabakorera isuku aho baba. Ahubwo badusabye ko tubaca amande ari nacyo kigiye gukorwa.”

Ihere amaso amwe mu mafoto agaragaza umwanda w’aho aba baganga baba:

 

 

Umwanda mubikoni.

 

Iyi nzu iri mu marembera.

 

 

Isuku ni ntayo mu bwiherero n’ahabukikije.

 

Si benshi batinyuka kureba muri ubu bwiherero kubera umwanda.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

3 thoughts on “Kamonyi: Umwanda w’ahacumbitse abaganga ba Remera-Rukoma ntukozwa ubuyobozi bw’ibitaro

  1. UMUHAMYA March 6, 2018 at 11:30 am

    Uwakugeza umwanda uri ahaba abakozi b’umurenge wa KIYUMBA/MUHANGA.Wibaza niba bashobora kwigisha abandi isuku kandi nabo yarabananiye.

  2. assai March 7, 2018 at 1:31 pm

    Ï kibazo cyi insengero ubuyobozi bwinzego zibanze babitemo uruhare rufungura bahari bareba namadini ashingwa nibo bayaha ibyangombwa batitaye ngo rufite urusengero rwujuje ibisabwa custom written essays

  3. NGOWENUBUSA March 9, 2018 at 2:31 pm

    You should question also the quality those houses hosting doctors. They really need to be renovated and it’s not a responsibility of leaseholder but it’s landlord duty. And it’s always boring to take care of an overused stationary. Please criticize both employer to not renovate the houses and the leaseholder to accept live in the so nasty house.

Comments are closed.