• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
24/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
24/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
24/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Polisi y’u Rwanda yasobanuriye abadepite ba Kenya uruhare rwayo mu bumwe n’ubwiyunge

Umwanditsi
March 8, 2018

Mu rugendo shuri itsinda ry’abadepite 14 bakomoka mu gihugu cya Kenya barimo mu Rwanda, aho baje kureba aho u Rwanda rumaze kugera mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Werurwe 2018 basuye Polisi y’u Rwanda, basobanurirwa uruhare rwayo muri iyo nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, wabasobanuriye uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kubaka amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Yababwiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni, ndetse n’inzego z’ubutegetsi n’iz’umutekano zigasenyuka, Leta yagiyeho inshingano y’ibanze yari ifite kwari ugushyiraho inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, nk’imwe mu nzira zizatuma habaho ubumwe n’ubwiyunge.

Aha yavuze ati”Icyo gihe twihaye amahame yo kugenderaho, igihugu gihitamo kugendera ku ndangagaciro zimwe, gukorera hamwe no gushyiraho itegekonshinga rihumuriza imitima yakomerekejwe na Jenoside, ariko ntitwibagirwa no gushyiraho inzego z’umutekano n’iz’ubutabera zikomeye, nk’inkingi ya mwamba y’iterambere ry’igihugu.”

IGP Gasana yakomeje ababwira ko guhuriza hamwe inzego 3 zari zifite umutekano n’ubutabera mu nshingano zazo mu mwaka wa 2000 zikabyara Polisi y’u Rwanda, byari ukugirango uru rwego rukore kinyamwuga, no kugirango rushobore kuyoborwa neza runabashe gukurikirana neza iy’ubahirizwa ry’amategeko, guharanira uburenganzira bw’abaturage no kwigarurira icyizere cy’abaturage bari baramaze kugitera inzego nk’izi zariho mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Yababwiye kandi ko kuva icyo gihe Polisi y’u Rwanda yatangiye gukorana bya hafi n’abaturage, bagafatanya gukemura ibibazo bibugarije no kubafasha mu mibereho myiza yabo, ndetse no kurwanya ingengabitekerezo mbi by’umwihariko.

Aha yababwiye ko kuva icyo gihe ubu mu gihugu hose hari abanyamuryango barenga 74,000 bagize komite zo kwicungira umutekano, aho ubasanga muri buri mudugudu, amatsinda 2,000 yo kurwanya ibyaha, abanyamuryango barenga 250, 000 bo mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, ibi bikaba bitaratumye gusa abaturage bibona muri Polisi yabo, ahubwo byaranatumye bajya bayiha amakuru hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, ndetse bakanakorera hamwe mu bikorwa bibateza imbere no gufasha abatishoboye.

Yababwiye ko bimwe mu bikorwa Polisi ifashamo abatishoboye harimo nko kububakira amazu no gusana ayangiritse, cyane cyane bibanda ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, kugeza umuriro w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ku miryango yo mu cyaro, gutera ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije, aho kugeza ubu Polisi imaze gutera ibiti kuri hegitari zirenga 800 mu gihugu hose, kugabira inka abatishoboye, n’ibindi.

Dan Wanyama wari uyoboye izo ntumwa, yavuze ko bigiye byinshi ku Rwanda byerekeranye n’ubumwe n’ubwiyunge, dore ko nyuma y’amatora yabaye mu gihugu cyabo habayeho imvururu no kutumvikana hagati y’amoko n’uturere bikigize.

Aha yavuze ati”Tugendeye ku byabaye mu Rwanda mu 1994 Leta y’u Rwanda ikumvikanisha abaturage, ikabakuramo ibitekerezo byo kwihorera, ahubwo bakabana neza nk’abanyarwanda, ibi nibyo dushaka ko natwe byaranga amoko y’abanyakenya, ntibibone muri ayo moko ndetse n’uturere batuyemo, ahubwo bakiyumvamo ko ari abanyakenya gusa.”

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga