INKURU NDENDE: ” URUSARO ” ( igice cya 1)

Iyi nkuru ndende”URUSARO” kimwe n’izindi, muzajya muzisoma hano ku intyoza.com mu buryo bw’uruhererekane buri munsi, ni inkuru z’urukundo ariko zibumbatiye inyigisho.

Byari tariki ya 8 Werurwe, nk’ibisanzwe wari umunsi w’abari n’abategarugori. URUSARO na bagenzi be bakoranaga bari bawitabiriye dore ko by’akarusho URUSARO yari umwe mu bari bo muri ako gace bacaga umugara bigatinda, birumvikana ko yari umwe mu bari bususurutsa abandi uwo munsi i Nyamimuri.

Bahageze hakiri kare kugira ngo babashe gutegura gahunda y’umunsi neza, bidatinze amasahara yarageze umunsi mukuru uratangira, ubwo ababyinnyi bari mu rwambariro biteguye kubyinira abashyitsi, ndetse n’inteko ngari y’abaturage yari yageze aho.

Cyakora hari hagitegerejwe umushyitsi mukuru wari butange ikiganiro cy’umunsi, ariko kuko amasaha yari yagiye umusangiza w’amagambo yasabye itorero ko ryaba rije rikabasusurutsa maze ibirori bigakomeza. Mu kajwi kanyororotse, URUSARO niwe waserutse mbere atera imbyino yari ifitanye isano n’iterambere ry’umwari ndetse no kumurinda ihohoterwa doreko yari nayo nsanganyamatsiko y’umunsi.

Yari imbyino ihimbitse neza ndetse n’amajwi y’ababyinnyi adasigana n’akagoma, byagaragaza ubuhanga buhanitse cyane bwabariya babyinnyi, bakiva kurubuga abantu bose babahaye amashyi y’urwunjye n’impundu nyinshi cyane! cyakora abantu bose wabonaga ko amaso bayahanze URUSARO ndetse n’abanyamakuru ntibamukuragaho  Camera kandi koko byari mugihe uretse no kuba yari umwari ufite akajwi kagororotse, kanezezaga abari aho bose, yari afite uburanga ndetse n’igikundiro cyinshi, icyakora icyatangaje abantu n’ukubona URUSARO abyina yishimye kuko hari hashize imyaka myinshi aba muri ako gace ariko nta muntu waho uramubona anezerewe nk’uko uwo munsi yari amerewe.

Mu gihe umusangiza w’amagambo yarakirimo kuvuga ku buhanga bw’ababyinnyi ariko cyane akagaruka k’umwari URUSARO, nibwo umugabo Charles yinjiraga, abari aho bose dukoma amashyi y’ikaze ni uko bamwicaza mu mwanya w’umushyitsi mukuru.

Ako kanya umusangiza w’amagambo, yahise ahindura gahunda yarimo zo kuvuga ubuhanga bw’ababyinnyi twari tumaze kureba ahubwo ajya kuri gahunda nyamukuru ijyanye n’umunsi, kuri gahunda yasomye harimo ibi bikurikira:

-Imbyino,

-Umuvugo,

-Ubuhamya bw’uwahohotewe,

-Ijambo ry’umushyitsi mukuru,

-Imbyino isoza.

Ako kanya umusangiza w’amagambo yasabye ko uvuga umuvugo yakwigira imbere maze umushyitsi mukuru abaza Impamvu badahereye kumbyino ngo nawe yihere ijisho nk’uko byagaragaraga kuri gahunda.

Bamusobanuriye ko amasaha yagiye bibaye byiza bakomereza ku muvugo imbyino igasubiraho kumusozo, Cyakora koko amasaha yari yagiye maze umusore wari waranditse umuvugo yigira imbere bamuha indangurura majwi atangira umuvugo we. Uwo musore nawe yari yambaye Kinyarwanda kandi yari n’umusore w’intarumikwa uko yavugaga umuvugo abantu babaga batwawe cyane, kuko wari umuvugo ugaragaza uruhare rw’umwari n’umutegarugori mu guteza imbere umuryango.

Ariko na none akagaruka ku ngorane zabo zirimo kubyara, kurera no guhohoterwa nyamara akavugako bitanababuza gukomeza inshingano zitoroshye zo guteza umuryango imbere, uko yavugaga abantu bose bari batuje ngo bumve neza uwo muvugo kuko wari uryoshye cyane, akirangiza kuvuga umuvugo, uyu musore yasoje yivuga ati “Nari umusizi utavumba amagambo NIHAYIMANA Gabby! Ako kanya umugore uhagarariye abandi yahise ahaguruka nta n’umuhaye ijambo yemerera Gabby Inka y’imbyeyi twese dukoma mumashyi!”

Ntakanya kanini kaciyemo maze umusangiza w’amagagambo ahamagara umutanga buhamya kubijyanye n’ihohoterwa izina ntarindi yahamagaye ritari URUSARO Agnes, abantu bose bahise bajujura bamubonye aza bibaza bati umwana nkuriya yabwirwa n’iki ihohoterwa ko nta n’umugabo agira? Abandi ukabona bishimiye kumva ubuhamya bwe kuko bari banishimiye mbere uburyo aririmba neza bitari n’ibyo yari afite ubuhanga bwatuma abantu benshi bamwitaho, wabonaga abantu bose mbese bafite amatsiko yo kumva icyo ari bubabwire mu buhamya bwe.

Agitambuka ngo ahagarare ahari hateguriwe kuvugirwa ijambo, yasuhuje abantu bose maze arahindukira areba aho abayobozi bari bicaye ngo nabo abasuhuze bityo akomeze n’ubuhamya bwe mu minota cumi n’itanu gusa yari ahawe ariko atarabasuhuza yahise ahanuka yitura hasi nk’uguye igihumure, ijambo yavuze ni iri, ati “Ayiwee, have doctor,…”

Tegereza igice gikurikira ubutaha…

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

3 thoughts on “INKURU NDENDE: ” URUSARO ” ( igice cya 1)

  1. irimado March 11, 2018 at 10:19 am

    urusarose abaye iki? sha bigeze aho biryoshye murarekera, nukuri nimushyireho ikindi gice tumenye ibyakurikiyeho

  2. JADO March 11, 2018 at 11:43 am

    mbega inkuru iteye amatsiko nukuri muduhe ibindi bice kuko iyinkuru ninziza cyaneeeee.

  3. irimado March 12, 2018 at 6:53 am

    mwaduhaye part two y’iyi nkuru ra?

Comments are closed.