Kamonyi: Abapasitori batatu batawe muri yombi 

Abapasitori batatu bo mu matorero atandukanye abarizwa mu Murenge wa Rukoma batawe muri yombi mu gitondo cy’iki cyumweru tariki 11 Werurwe 2018. Ni nyuma yo gusanga barenze ku mabwiriza yo gufunga insengero bakiha kujya kuzisengeramo.

Abapasitori bafashwe ubu bakaba bari mu maboko ya Polisi aho bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma ni; Pasitori HARERIMANA Andre wa EDNTR(Eglise de DEU et du Nouveau Testament au RWANDA),  Hari Pasitori MUNYEGAJU Innocent wa MCM(Miracle changing Ministry), Pastor SEBAGINA Zabron wa EUSPR(Eglise Unitaire Sainte Esprit au RWANDA).

Aba bapasitori batatu biyongeraho undi mu Pasitori wa kane watawe muri yombi kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Werurwe 2018 mu Murenge wa Nyamiyaga.

Aganira n’intyoza.com, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Nkurunziza Jean de Dieu yagize ati ” Twazindutse n’inzego zitandukanye tureba niba amabwiriza yatanzwe yo gufunga insengero zitujuje ibyangombwa yarubahirijwe dusanga abapasitori batatu( bavuzwe hejuru) bayarenzeho bafungura insengero zasabwe ko zifungwa kubwo kutuzuza ibyangombwa, bahise bafatwa.”

Nkurunziza yakomeje agira ati ” Bose bari bagiriwe inama zo kubanza bakuzuza ibisabwa kuko aho bakorera ni munzu zidapavomye, ni mubyumba by’amashuri, ni munsengero zaguye ibipande bimwe byagiye binavaho, n’ibindi. Bose bari bagiriwe inama yo kubihagarika ariko uyu munsi tuzenguruka twasanze bari mu nsengero, ntabwo rero bubahirije amabwiriza bahawe kandi ibyo bishyira abakirisito bayobora mu kaga ari nabo baturage bacu igihugu kigomba kwitaho.”

Amakuru agera ku intyoza.com kandi yemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, ahamya ko umupasitori wasanganywe abayoboke benshi mu rusengero ari cumi n’umunani(18).

Gitifu Nkurunziza yagize ati ” Uwo twasanganye abayoboke benshi ni 18, undi wa kabiri tumusangana abakirisito 13 undi nawe dusanga afite 10. Hari aho twasangaga muri abo 10 hamaze kugera bane, bategereje abandi ngo basenge, hari n’aho twasanze batanu harimo n’abana bari munsi y’imyaka 5, abo bapasitori bose bari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Rukoma, nibo bagomba kubikurikirana.”

Umurenge wa Rukoma, muri iyi nkubiri yo gufunga insengero z’amadini n’amatorero zitujuje ibyangombwa wafunze zirindwi. Amadini n’amatorero abarizwa muri uyu murenge akabakaba 30 nk’uko ubuyobozi bw’umurenge bwabitangaje. Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko igikorwa cyo kugenzura insengero zarenze ku mabwirizwa yatanzwe yo gufunga izitujuje ibisabwa henshi kitakozwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →