Inkuru Ndende ” URUSARO” igice cya kabiri

Iyi nkuru ndende”URUSARO” igice cya kabiri, Iravuga ku rukundo kimwe n’ibice bindi bizakurikira. Muzajya muzisoma hano ku intyoza.com mu buryo bw’uruhererekane, ni inkuru zibumbatiye inyigisho.

Mu gice cya mbere, cyashoje Umwari Urusaro aguye amarabira ariko kandi avugishwa, mu ijwi ryumviswe n’abatari bake yatatse agira ati ” Ayiwee, have Doctor,..! Kurikira iki gice cya 2 cy’iyi nkuru…

Anna na Deborah bakoranaga bahise baza birukanka, ndetse na Gabby arabafasha baraterura bashyira mu modoka bajyana kwa muganga ngo bakurikirane ubuzima bw’uwo mwari wari uguye amarabira (bitunguranye), icyakora ibirori byo byarakomeje uretse ko nta mutuzo wari uhari kuko wasangaga abagore benshi bari kujujura bati ” Disi uriya mwana arwara umutima, abandi bati; mwivuga mutyo wabona ari amarozi buriya bamuteje igitega, abandi nabo bati; wabona iyo agiye ahantu hari abantu benshi abura umwuka n’ikimenyimenyi ubwo yikubitaga hasi yahamagaraga Dogiteri, hirya hino urusaku rwari rwinshi ku buryo n’ibyakurikiyeho abantu batabyumvaga neza kubera shyushyu shyushyu yari aho.”

Umusangiza w’amagambo yasabye abantu kwihangana bagatuza ndetse abumvishako ibibaye bisanzwe biba n’ahandi, ati ” Hari n’ubwo umuntu atinya imbaga y’abantu bigatuma byamugendekera kuriya, ni mutuze! ako kanya yahamagaye umushyitsi mukuru ngo aze atange ubutumwa bw’umunsi dore ko n’umunsi wari uciye ikibu. Umushyitsi mukuru yarahagurutse yigira imbere aho bateguye ho kuvugirwa ijambo maze asuhuza abaturage muri aya magambo;

“Muraho neza bantu mwese mukoraniye aha? ntitukivuga ngo muraho bagore namwe bagabo kuko mu Rwanda ubu ni uburinganire, iyo tuvuze umuntu buri wese yiyumvamo bitandukanye na cyera aho iyo wavugaga umuntu ubwo wabaga uvuze umugabo gusa.”

Nge rero nitwa Dr. kamiri Charles, ndikorera kugiti cyange, mfite ibitaro bikomeye byigenga, ariko kugirango ngere kuri urwo rwego ni uko nafatanyije n’umugore wanjye tukumvikana muri byose amakimbirane tukayatera umugongo tukiyemeza gusenyera umugozi umwe. Iki cyo gusenyera umugozi umwe mugamije kwiyubaka no kwiteza  imbere ni nayo ntego nyamukuru naje kubaganirizaho none ngo buri mugabo yumve ko ari ijisho ry’iburyo naho umugore akaba ijisho ry’ibumoso kandi amaso yombi ntashobora kureba ibintu bitandukanye kereka iyo rimwe rihumirije nibwo ritabona icyerekezo irindi riri kurebamo, urumva rero ko iyo umugabo cyangwa umugore yihaye kuzana amacakubiri aba ari nko gukuramo ijisho rimwe hagasigara irindi. Bityo rero ndabasaba ko mwese mwakorera hamwe nk’uko njye n’umugore wanjye twiyemeje ko tureba icyerekezo kimwe nk’uko amaso abigenza”

Abantu bose bahise bakoma mu mashyi n’ibyishimo byinshi bigaragara ko ikigereranyo Dr. Charles yari atanze cyo gukorera hamwe mu muryango nk’uko amaso mazima abigenza ko cyari kibubatse. Nta muntu n’umwe muri ako kanya wari ugitekereza kubyari byabaye ubwo ” URUSARO ” yikubitaga hasi byari byarangiye.

Mu gihe ariko Dr. Charles atari yakajya kwicara, abapolisi benshi bakomeye bahise buzura ahongaho cyakora ntacyo bavuze uretse ko umwe muri bo yarembuje umusangiza w’amagambo ni uko aramwongorera, bidatinze umusangiza w’amagambo yavuzeko amasaha yo gutaha ageze, kandi kuko umunsi wari ukuze atubwira ko nta yindi mbyino turi bubone ngo kuko ikibazo cyari cyabaye mu babyinnyi ubwo URUSARO yagwaga cyari cyatumye bose bacika intege.

Ako kanya abantu bose bahise bataha, cyakora buri wese wari aho yatahanye impanuro zo gukorana n’umugore we neza mu bwumvikane nk’uko amaso mazima akorana kandi agafashanya, bityo bikanagabanya ihohotorwa mu miryango. Ariko abantu bakigenda ako kanya ba bapolisi bahise bagota aho abashyitsi bakuru bari bicaye, cyakora ntawamenye neza icyari kihishe inyuma yabyo kuko abaturage bose bahise babirukana aho ngaho.

URUSARO we bari bamugejeje kwa muganga, abaganga b’abahanga mu buzima bwo mu mutwe barimo bagerageza kumwitaho uretse ko atari yagahembuka ngo yongere kuvuga. Ikiri Gabby, Anna ndetse na Deborah, bari bicaye aho kwa muganga bumiwe cyane bibaza icyateye URUSARO kugwa muri koma.

Uko bakomezaga baganira, wabonaga Anna yishimiye Gabby cyane mbese amureba adakuraho ijisho maze Gabby yagira icyo avuga ukabona Anna aramwitegereza no mukanwa kandi agahita atanguranwa kumusubiza mbere. Bakiganira Gabby yari ahanze amaso kuri Rusaro wari aryamye ku gitanda hirya yabo maze bisa nibitangaza ubwo yakubitanaga amaso na URUSARO akangutse! Bose bahise bamwenyura baza bagana kugitanda ariko bose batungurwa no kumva URUSARO yongeye gutaka cyane agira ati “doctor, doctor, mbabarira doctor!,

Uko yasubiragamo aya magambo byabateye ubwoba bityo Deborah ahita anyaruka ajya kuzana umuganga wari ashinzwe kumwitaho ngo abafashe. Muganga ahageze yaheje abandi bose maze agerageza kuganiriza URUSARO amubaza ikihishe inyuma y’ihungabana yagize. URUSARO ntacyo yamusubije uretse aya magambo ; Muga mbabarira wimbaza byinshi! Ese ubundi naje hano gute ko numva umutwe undya byagenze bite?cyangwa na none yongeye? Muganga yahise amuha umuti w’umutwe maze arangije anamwibutsa uburyo bamuzanye kwa muganga yarabiranye.

Muganga amaze kumuganiriza, URUSARO yibutse ibyamubayeho byose mbere yo kugirango azanwe kwa muganga, ni uko araturika ararira cyane! , cyakora muganga yaramuretse ararira ashira agahinda kuko yari asanzwe azi neza URUSARO ko atapfa kurizwa n’ubusa. kandi uretse n’ibyo URUSARO na we yari asanzwe ari umuforomokazi  ku kigo nderabuzima cyari hafi y’ibyo bitaro yari yazanyweho, n’ubundi byumvikane ko yari asanzwe aziranye n’uwo muganga mu buryo buhagije. Hashize umwanya utari mutoya URUSARO arira aho amarira ashiriye agwa agacuho arasinzira, muganga yarongeye arasohoka asaba abarwaza ba URUSARO ko bamureka agasinzira yakanguka bakirinda kumuvugisha bakamuhamagara akaza.

Aba barwaza uko ari batatu nta n’umwe wari afite igitekerezo cyo gutaha kuko bose wabonaga bishimiye kuba barikumwe ahongaho ariko Anna we yari anezerewe bidasanzwe, ntibyatinze nka nyuma y’amasaha abiri URURSARO yarakangutse akirambura amaso bwa kabiri yayakubitanye na Gabby na none, cyakora ntacyo bamuvugishije ahubwo Deborah yahise anyaruka ajya guhamagara muganga ngo aze nk’uko yari yabibasabye.

Muganga akihagera, yongeye guheza aba barwaza maze aganiriza URUSARO ati “URUSA, biragaragara ufite ikibazo, wenda singombwa ko ngewe nkimenya niba ntakizere ungiriye ariko ndagusabye nk’umuntu w’umuforomokazi ngo urebe umuntu wizera yaba mu nshuti, abo mukorana cg abavandimwe umuganirize kukibazo wagize cyaguteye ihungabana kuko ibimenyetso byose biragaragaza ko ihungabana ryo rihari ntakabuza.

URUSARO yumvise aya magambo yitonze arangije arahindukira areba mu maso h’umuganga wamuganirizaga maze aramusubiza ati “muga, bitewe n’ibyo abantu bankoreye nge nta muntu nizera kuburyo namuganiriza ubuzima bwanjye. Ntakindi uyu muganga yongeyeho uretse ko yamubwiye ko nta kintu na kimwe kizamufasha gushira intimba afite yanamuteraga guhungabana igihe cyose azaba atarashaka umuntu w’umwizerwa ngo baganire.

Ako kanya muganga yahise abasezerera kandi koko byari mu gihe byasaga n’aho umurwayi yari yorohewe, imiti yari isigaye yashoboraga kuyinywera murugo ntakibazo. Mu gutaha bagiye baganira ibitwenge ari byose! Gabby yari umusore uzi kuganira cyane ku buryo yari yigaruriye imitima y’abo bakobwa bose barikumwe nawe.

Bageze mu rugo aho URUSARO yari acumbitse Gabby ntiyatinze yahise asezera kuko yagombaga kugira ibindi ajya gutunganya, agisezera kuri aba bakobwa ikiri Deborah na Anna bahise bamubwira ko bikundiye ibiganiro bye bamusaba na nimero ya telefone, na URUSARO we utarusanzwe anavuga menshi ubwo Gabby yamusezeragaho ntakindi yamubwiye uretse ko yamushimiye ubwitange yagize yarangiza akamubwira ko yishimiye umuvugo we cyane yavuze kumunsi mukuru.

Ako kanya Gabby nawe yahise amusezeranya ko azamuzanira kopi yawo bidatinze. Gabby yaragiye maze Anna asigara ababwira ukuntu yakunze Gabby bidasanzwe, abereka ukuntu Gabby ari umusore w’ibigango mwiza! Muremure! Ugira urugwiro! Ukunda abantu!,… ibyo byose Anna yabivugaga ubona yatwawe cyane maze bagenzi be baraturika baraseka bavugira rimwe bati ” uziko wagirango Gabby ni Malayika w’Imana wabonye! Cyakora icyo kiganiro ntibagitinzeho kuko bahise bajya gutunganyiriza umurwayi icyo kurya ngo baze gutaha bamufashije kubiteka, ariko n’ubwo batekaga URUSARO we yari yiryamiye muntebe muruganiriro atuje yabihoreye, ntibyatinze uturimo twose twibanze baraturangije maze biba ngombwa ko basezera kumurwayi barataha.

N’ubwo ariko Gabby we yari yaherekeje bariya bakobwa kwa muganga ndetse akagumanayo nabo, ntawigeze amenya neza ikibyihishe inyuma, cyakora bukeye bwaho Gabby yafashe wa Muvugo awujyana ku musore w’inshutiye witwa Eric wafunikaga ibitabo ngo amufashe kuwufunika neza.

Yaramubwiye ati” Sha mfite umukobwa nakunze byo gusara ariko nabuze aho namuhera, maze umwaka urenga muzi neza ariko aratinyitse nananiwe kumubwira ko mukunda! Yewe  naniyemeje kujya mubintu byose akunda ngo ndebe ko twahahurira ariko mbona ahari atananzi, naje kumenya ko akunda kubyina gakondo nange njya mukwandika imivugo kugirango byibura aho azajya ajya kubyina najye njye mpavuga umuvugo mwiza cyane ndebe ko yazampa amahirwe tukaganira, none ku bw’amahirwe yansabye ko namuha uyu muvugo navuze ku munsi w’abagore ariko nanjye nahise nomekaho akandi kavuga k’urukundo inyuma kuburyo nagasoma byibura bizagira icyo bimusigira mu mutima. None ndagusabye muriyo mivugo uko ari ibiri uyimfunikire neza kandi ukoremo agatabo keza ko muntoki kuburyo nagasoma azajya antekerezaho cyane!” Eric nawe yari umuhanga mu gukora udutabo akimara kumva ubusabe bwa mugenziwe Gabby, yabikoze neza abyitondeye cyane koko nk’impano yo guha umukunzi.

Tegereza igice gikurikira kiri mu nzira…!

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Inkuru Ndende ” URUSARO” igice cya kabiri

  1. irimado March 13, 2018 at 4:23 am

    eeeh! ngo doctor charles? cg niwe urusaro yavugaga? wabona Gabby adakundanye na urusaro? mushyireho akandi gace iteye amatsiko

Comments are closed.