Kamonyi: Abagitifu 3 b’Utugari basezeye mu kazi ka Leta

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’utugari basezeye akazi bakoraga. Ibi ngo babikoze mu nyandiko kandi babikora ku bushake bwabo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018.

Amakuru agera ku intyoza.com agashimangirwa kandi n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ni ay’uko Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’Utugari bamaze kwandika amabarwa basezera ku mirimo ya Leta bari bashinzwe.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bivugwa ko banditse basezera ni ; Serutagomwa Gaspard wayoboraga Akagari ka Kabashumba ho mu Murenge wa Nyamiyaga, Kabera Shabani wari Gitifu wa Karengera ho mu Murenge wa Musambira hamwe na Habimana Innocent bakunda kwita Kamanini wari Gitifu wa Mpushi mu Murenge wa Musambira.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi aganira n’intyoza.com ku isezera ry’aba bayobozi b’Utugari yagize ati ” Basezeye ku mpamvu zabo bwite, banditse bavuga ko basezeye akazi mu gihe kitazwi ku mpamvu zabo bwite.” Akomeza atangaza ko n’ubwo banditse ariko ubuyobozi bw’Akarere butarabasubiza bwemera ibyo banditse basaba.

Mu gihe Umuyobozi w’Akarere atangaza ko aba bayobozi banditse basezera ku mpamvu zabo bwite, ku rundi ruhande atangaza ko bari bafite amakosa bakoze mu kazi ndetse ngo bakaba baragiye bandikirwa.

Yagize ati ” Bari bafite amakosa asanzwe mu kazi, bagiye bahererwa amabarwa abasaba ubusobanuro n’ibyo bahanirwa ariko nta kindi kirenze iby’abakozi bakurikoranwaga mu buryo buri Disciplinaire( bw’imyitwarire) busanzwe.”

Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko n’ubwo byitwa ko aba ba Gitifu banditse basezera ku mpamvu zabo bwite ngo ataribyo, ko ahubwo ngo ku bw’Amakosa y’akazi akenshi bagiye bihanangirizwa ndetse bakayasasabwaho ubusobanuro bahamagajwe ku biro by’Akarere bagasabwa kwandika basezera. Aha kandi andi  makuru twamenye ni ay’uko ngo hari Gitifu wasabwe kwandika asezera akabyanga.

Isezera ry’aba bakozi mu mirimo yabo risize icyuho mu mirimo bakoraga, gusa ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko imirimo bakoraga igiye kuba ikorwa na ba SEDO nk’uko n’ubundi ngo aribo basanzwe basimbura ba Gitifu mu gihe badahari.  Ahatari SEDO ngo ubuyobozi burareba aho bumukura mu gihe hategerejwe inzira zo  gushaka abandi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Abagitifu 3 b’Utugari basezeye mu kazi ka Leta

  1. Nahahandi simeon March 14, 2018 at 8:23 am

    Mwumve nkome akawamunyarwanda.
    Uretse kwigizankana uwo munyamushishiro muyobewe ko maneko mukuru Gasana wabaye depite avuka mu Ndiza niwe ushinzwe gitarama agomba rero kuyishakira abayobozi kdi yizeye akababera Parrain nyine. Yewe abaturage burya twaragowe kabisa kabisa ubu se hakorwa iki.

Comments are closed.