Kamonyi-Kayenzi: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka

Mu isantere y’ubucuruzi ya Kayenzi kuri uyu wa gatatu tariki 14 Werurwe 2018 inkongi y’umuriro yafashe inzu y’ubucurizi y’umukecuru w’imyaka isaga 80 y’amavuko irashya irakongoka.

Ahagana ku i saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 14 Werurwe 2018, inzu y’ubucuruzi i Kayenzi yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya. Mu bintu byari muri iyi nzu harokowemo bike.

Inzu yafashwe n’inkongi, ni iy’uwitwa Mukankomeje Languida w’imyaka 82 y’amavuko. Siwe ubwe wayikoreragamo. Yakodeshwaga na Uwamahoro Gaudence w’imyaka 24 y’amavuko na Mukasekuru Claire w’imyaka 28 y’amavuko.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi yatangarije intyoza.com ko iyi nzu yahiye iherereye mu Kagari ka Mataba, Umudugudu wa Nyarubaya. Avuga kandi ko nyiri iyi nzu nta bwishingizi yari afite.

Ubucuruzi bwakorerwaga muri iyi nzu bwiganjemo ubw’ibiribwa. Imodoka y’ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro niyo yaje gutanga ubutabazi iturutse i Kigali. Intandaro y’iyi nkongi ngo yatewe na installation mbi ( uko insinga n’ibikoresho by’umuriro byashyizwemo) ni’uko ngo byagaragajwe n’abakozi ba EUCL. Nta waguye muri iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro nk’uko Gitifu Mandera yabivuze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →