Inkuru ndende ya “URUSARO” Igice cya gatandatu

Koko  burya ngo nta nzira itagira iherezo, URUSARO nyuma y’igihe kirekire yabonye uwo abwira ibyo atigeze abwira undi wese kugeza no kuri Nyina wamubyaye watabarutse. Inkuru y’umwari “”URUSARO” irakomeje, iki ni igice cya gatandatu. Duheruka URUSARO na Gabby bicaye basoma ibikubiye mu ibarwa yasizwe na Nyina wa URUSARO ubwo yari yiyahuye, iki gice gihishe byinshi…. 

Bakimara gusoma iyo baruwa, Urusaro yariruhukije n’amaranga mutima menshi abwira Gabby ati: ngubwo ubuzima bwange, akenshi iyo mbitekereje ndi ngenyine nkeka ko ubuzima bwange ahari ari nk’ikinamico kuko kubyiyumvisha biragoye, nibaza ukuntu data ari we wamfashe kungufu, akanyangiza kuburyo muganga yanambwiye ko nshobora kutazabyara, na none nkibaza ukuntu data ariwe watumye imiryango yo kwa mama yose ishira hakiyongeraho na mama ubwe wapfuye amarabira, nabona iyo ngirwa data igenda munzira nta kibazo ifite agahinda kakanyegura nkumva nakwiyahura nkasanga abange aho bibereye, ariko nkabuzwa n’ikintu kimwe gusa, si nakwiyahura kandi narasezeranije mama umunsi musezeraho bwanyuma ko nzamuhorera n’umutima wanjye wose.

Nyuma yo kwitsa umutima, Gabby yihanganishije Urusaro ati” mu kuri sinabona ijambo ryo kukwihanganisha, ahubwo ndagushimira bihagije uzi kwihangana cyane kuba ugendana ibyo bintu byose mu mutima kandi twakubona inyuma tukabona uri umwari uzira umwera, habe n’umwaga, utwenga nk’abandi, akazira umunabi agahorana ituze iteka. Gabby atarakomeza ayo magambo Urusaro yahise amuca mu ijambo ati” nibyo kwihangana narabigerageje ndetse cyane kuko kuva mama yapfa ntawundi nigeze mbwira ubuzima bwange kuko nibonaga nk’ihwa ryameze ku muharuro ritagira kirengera, nta mwene wacu n’umwe ngira, inshuti zo sinigeze nzifuza kuko kuva nashukwa n’umukobwa w’inshuti yange akanjyana kwa Charles kugeza anyangirije ubuzima numvishe ko nta muntu ngomba kwizera yaba umukobwa cyangwa umuhungu, gusa wowe urantunguye kuko sinzi uko numva nshaka kukwiyumvamo kugeza naho nkubikije ibanga ritazwi n’undi muntu wese ku isi ahari nuko numva bavuga ko Imana idahishwa naho ntiyakabaye ibizi nayo! Gabby ahari ndagukunda nange ariko simbizi!

Ako kanya Gabby ibyishimo byaramurenze arahindukira ahobera URUSARO barumana biratinda! Ibizongamubiri biraza, Haciyeho akanya URUSARO azamura amaso areba umunwa wa Gabby nk’ufite ubwuzu bwo kumusoma, Gabby nawe aza gahoro ngo aconcomere utunwa tw’umutoni umutakwaraba, urusaro ruzira inenge mu maso ya Gabby, ariko burya ngo iyo kabutindi yateye n’inkende iranyerera! Mu gihe iminwa y’aba bombi itari yagahura terefoni ya Gabby yahise isona irabakanga bararekurana, gusa mubigaragara urukundo rwari rwaje kumpande zombi.

Gabby akimara kwitaba terefoni yasanze ari nyina umubyara umuhamagaye amusaba ko yahita agera kubitaro byihuse kuko ise wa Gabby yari ameze nabi cyane ku buryo byasabaga ko ashobora kujya mu buhinde kuvurirwayo. Bakimara kuvugana, Gabby yarebye ku isaha asanga ni saa cyenda za mugitondo, byarabatunguye we na URUSARO kubona bagejeje ayo masaha bakicaye gusa byari mu gihe kuko bari baganiriye byinshi cyane.

Ako kanya, Gabby yahise asoma URUSARO ku itama aramusezera yerekeza kwa muganga.  Agezeyo yasanze ibyuma bigaragaza ko ise abura amasaha makeya ngo amaraso ashire mu bwonko apfe. Bibazaga ko niyo bamujyana mu Buhindi bamugezayo byarangiye. Bakibaza icyakorwa umwe mubaganga bakoreraga aho kuri Miracles Hospital Ltd yaraje arabegera arabaganiriza ababwira ko ntakindi gishoboka kugirango uwo musaza yoroherwe kereka gushaka uburyo bafunguza umukuru w’ibitaro Kamili Charles akabafasha kumuvura dore ko no mubusanzwe Charles ariwe wari umuganga wa se wa Gabby guhera cyera.

Dore uburyo yabibabwiyemo ati” Mu byukuri, uyu musaza agiye gupfa ariko si uko atakira ahubwo ni uko Charles databuja ariwe wenyine wagira icyo akora kuburwayi kuko ari nawe wamukurikiranaga na mbere y’uko afungwa, bityo nkaba nabagiraga inama ko mubishatse mwareba umuntu ukomeye muri dosiye ya databuja mukamusaba akayisesa kandi byakumvikana cyane kuko uyu musaza ari mu bantu bakomeye cyane mu gihugu rero nkeka ntakintu nakimwe mwasaba ngo hagire ugihakana? Naho bitabaye ibyo ngo afungurwe aze amuvure uyu musaza arapfa kandi araba akenyutse.

Iki gitekerezo nyina wa Gabby yacyumvishe vuba yibuka ko umushinzacyaha mukuru wafunze Charles ari inshuti y’umuryango wabo. Ubwo yahise yibeta ajya hanze muri urwo ruturuturu aramuhamagara amutekerereza uko bimeze,ndetse amubwira ko umusaza ari gukamwa amakuru kandi nta wundi wabafasha byihuse uretse imfungwa bari bafunze yitwa Dr.charles kamili. Iki cyifuzo cy’uyu mugore cyari kigoye cyane kuko Dr Charles yari afite dosiye ikomeye cyane kuko yari afungiwe kwica umwana w’umumajoro ubwo yamukoreraga operasiyo(amubaga) agahita apfa ariko nyuma ibizamini bikagaragaza ko uyu mwana atishwe no kubagwa ahubwo yazize uburozi bukomoka kubinyabutabire byakekwagako yabutewe arimo kubagwa bigaca intege amaraso kugeza apfuye. Kandi na none Charles yashinjwaga gushaka gutanga ruswa ubwo barimo bamuta muri yombi.

N’ubwo ibyo byaha byose byari injyana muntu umushinja cyaha yahise abyirengagiza ategeka ko Dr. Charles arekurwa byishuse agasubira mu mirimo ye kandi vuba, ndetse ko dosiye yose imurega iteshwa agaciro akaba umwere imbere y’amategeko kuko uwo yari agiye kuvura yari umuntu ukomeye kuko yari umujyanama wa minisitiri w’intebe birumvikana byari ikitonderwa. Burya koko uhagarikiwe n’ingwe aravoma Ni nako byagenze Charles yahise arekurwa butaranacya arataha nk’uko umucamanza yari abitegetse.

Ubwo Nyina wa Gabby yinjiye mu bitaro avuye hanze amwenyura Gabby amubajije ikibaye amutekerereza uko bigenze muri aya magambo ati” Ndumva nezerewe cyane kuko mvugishije umucamanza mukuru mubwira ko iso agiye gusoza urugendo rwe igihe yaba adafunguye umuganga we Charles ngo aze amwiteho byihutirwa, none bambwiye ko ubu nonaha aje ngo mu isaha imwe imodoka ya gereza iraba imugeje hano! Gabby byaramurakaje cyane kuko kuri we ntiyiyumvishaga ukuntu nyina avuye gufunguza umugome wamaze umuryango wo kwa URUSARO. Kwihanganga byaramunaniye, Gabby ahita asingira nyina mu mashati arasakazu cyane ati” Ufunguje umwicanyi ntasoni?  Cyokora mu gihe Gabby yari agikankamira nyina ako kanya vincent umwe mu bakozi ba Charles yahise yinjira arabakiza cyokora ntiyamenye icyo bapfaga yaketseko ahari Gabby yari yahungabanyijwe n’uko ise yari ageze habi, ndetse na nyina nawe ntiyasobanukiwe Impamvu Gabby yise Charles umwicanyi.

Mu gihe Dr. Vincent yarimo abaganiriza, ababwira ko bagomba kwihangana batunguwe no kubona Dr. charles yinjira ako kanya ahita atangira kwita ku murwayi byihuse nk’umuntu wari ubizi byose ibiri kuba, ntiyigeze anasuhuza abo yari asanze aho. Bose bahise baceceka baratuza bajya mu muhezo ngo bategereze kureba uko ubuzima bw’uwo musaza buri bugende.

Iki ni igice cya gatandatu cy’inkuru ndende ya “URUSARO.” Ahari amatsiko aracyari yose! Ibyiza biragenda bisimbura ibindi, tegereza ikindi gice ntabwo gitinda…

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Inkuru ndende ya “URUSARO” Igice cya gatandatu

  1. Gatabazi March 20, 2018 at 10:17 am

    iyi nkuru oraryoshye kuburyo ntabitekerezaga ubwo yatangiraga nukuri iyeye amatsiko muduhe ikindi gice twumve uko byagenze, nonec yaramuvuye arakira?

Comments are closed.