Nta mukozi, nta muyobozi mu Karere uzongera guhembwa mwarimu atarahembwa-Guverineri Mureshyankwano
Ikibazo cyo kudahembwa kwa mwarimu kugera n’aho amezi yihirika kumwe ku kavaho ukundi ni uko, cyafatiwe ingamba zikarishye niba zizubahirizwa. Umukozi cyangwa umuyobozi mu Karere ngo ntazongera guhembwa mwarimu atarahembwa nk’uko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo abitangaza.
Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yatangarije intyoza.com ko ikibazo cyo kuba abarimu bo mu Karere ka Kamonyi bamaze amezi abiri badahembwa akizi, ko ndetse cyavugutiwe umuti mu rwego rwo kugikemura.
Yagize ati ” Twarabimenye turi kubikurikirana kandi twahaye Uturere amabwiriza ko nta mukozi cyangwa umuyobozi mu Karere uzongera guhembwa abarimu batarahembwa kandi n’abakozi babitindije bagomba kubibazwa.”
Guverineri Mureshyankwano, ibi abitangaje mu gihe abarimu mu Karere ka Kamonyi barimo gutakambira ubuyobozi ngo bugire icyo bukora, bu bahembe amafaranga bakoreye amezi akaba amaze kuba abiri badahembwa.
Abarimu, batangaza ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo bituruka ku kuba umushahara wabo, nawo usanzwe udahagije ubu barahejejwe mu gihirahiro kuko ngo bamaze kwihanganishwa kenshi ngo birakemuka ariko bikarangira batabonye igisubizo.
Abaganiriye n’intyoza.com ariko bakifuza ko imyirondoro yabo itatangazwa, bahamya ko amadeni amaze kubabana menshi, ko bamwe basigaye bagenda bakwepa abo bayabereyemo, ko muri rusange ubuzima bubakomereye ariko kandi ngo igikomeye kurushaho kirimo kwangirika kikaba ireme ry’uburezi kuko ngo mwarimu ufite ibibazo bigoye kugira icyo aha umunyeshuri.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
5 Comments
Comments are closed.
Ibibazo by a mwarimu bizarangira jyari koko!!! birababaje amezi abiri azure kuba make Nayo ntazire igihe.
Oya sibyo,tujye tuvugisha ukuri,kandi tunahwitura dukoresheje ukuri,ndabibutsa kandi ntanga Inama ya Kigabo:Umukozi ufite Imishahara y’Abarimu mu nshingano ze,niwe ukwiye kubibazwa ndetse akanahagarikwa(niba atabishoboye),imikorere mibi ni Gatozi,muhindure uwo mukozi;ntabwo Abakozi bose bazaba Victimes kubera umuntu umwe wananiwe akazi.Madamu Governor uku niko bikwiye kugenda,kandi byashimisha benshi bikanahwitura benshi.Urugero.Hari Akarere kari kifuje ko Umukozi nk’uwo agomba nawe gushyira kuri État de Paie y’Abarimu,sinzi iyo byahenze.nguwo umuti.murakoze.
GAKENKE nayo duheruka umushahara mukwa mbere, Abarimu twaragowe pe dukeneye ko iki kibazo H.E akimenya rwose!
hoya reka mbabwize ukuri!abarimu ntibafatwa nk’abkozi narimwe ahantu hose mu gihugu.Ngo ninkabana ubwra uti “mutegereze gato nze”twirirwa ku ishuri twayura tukagera murugo tunaniwe.twagira ngo tugiye kubaza tukibuka ko twasize abana mu ishuri.muri make turi abakozi bo murugo..
ubundi mwarimu ntabona igihe cyo gutekereza!!ntibyari bikwiriye ko umuntu atinda mu mushinga umuhombya kandi ntiwungure n’igihugu.nuko abayobozi batatinyuka kubivuga ariko ubyanze yigendeye agshakisha nkatwe twese tutize yabaho kdi atandavuriye mu bana