Kamonyi-Rukoma: Abaturage n’abayobozi bizihije umunsi w’amazi basangira amazi buzi

Tariki ya 22 Werurwe ni umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana amazi. Abaturage bo mu Kagari ka Remera n’abagakikije bifatanije n’abayobozi basukura ivomo rimwe ribarizwa muri aka Kagari, nyuma baganira ku kamaro k’amazi, basangira amazi.

Rehema Kakuze, umuturage mu Kagari ka Remera yishimiye iyizihizwa ry’umunsi wahariwe kuzirikana amazi, avuga ko ari ubwambere abona uyu munsi wizihizwa aho atuye ariko kandi agashima ko byanabafashije nk’abaturage gusukura ivomo ryabo ryo mu Mudugudu wa Kigarama basangiye n’abatari bacye.

Ku ivomo ahakozwe umuganda.

Kankuyo Jean d’Arc, umuturage mu Mudugudu wa Bukokora, Akagari ka Taba gahana imbibi n’aka Remera yasobanuye uburyo umuturage mu bushobozi buke afite agomba gutegura amazi yo kunywa, agira ati ” Ingo ntabwo zingana ariko nubwo utagira ahantu ushyira amazi, ufata akajerekani ukakoza neza n’isabune kagacya, ukaba wafashe isafuriya ukayikuba neza, ukayoza igacya ugasyiramo amazi ukayateka akabira, ukayakura ku muriro ugatereka ahantu apfundikiye neza atajyamo umwanda, yamara guhora ugashyira muri ka kajerikani ugatereka ahantu heza hari isuku ugapfundikira maze wahingura uba ufite icyaka ukayafata ukanywa ukoresheje igikombe cyangwa ikindi gikoresho gisukuye, hari n’abayanywa mu gitondo n’igihe bayashatse.”

Hakozwe isuku ariko abaturage basaba ko ryatunganywa neza.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yagize ati” Amazi ni ingenzi, nta kintu na kimwe kidakenera amazi kandi mu bikorwa byacu byose dukenera amazi. Umubiri w’umuntu ugizwe n’amazi ku kigero cya 70%, amazi niyo ahatse ibindi byose, tugomba rero kuyitaho tukayakoresha afite isuku kugira ngo ataba yanduye akadutera indwa.”

Gitifu Nkurunziza yashimye by’umwihariko abafatanyabikorwa b’uyu Murenge wa Rukoma aribo USAID Twiyubake bagize uruhare mu gutuma uyu munsi wizihizwa dore ko mu karere kose wizihijwe gusa muri uyu Murenge. Aba bafatanyabikorwa ngo bafashije abaturage ba Rukoma kugira amarerero, kugira uturima tw’igikoni, batanze imipira mu rubyiruko yo kurufasha gukina, bafashije ingo kwiyubaka mu buryo bw’imibereho butandukanye kandi ngo ibikorwa byabo biracyakomeje.

Basangiye amazi buzi.

Simeon Uwiringiye wari uyoboye intumwa za USAID Twiyubake yabwiye abitabiriye uyu muhango ati ” Turashima ubufatanye dufite mu Murenge wa Rukoma, dukora ibikorwa bitandukanye muri uyu Murenge birimo ibyo tunyuza mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, tujya mu buzima n’imibereho myiza tukarwanya SIDA, tujya mu burezi n’ibindi[…], Uyu munsi twashatse by’umwihariko gukora ku gikorwa kijyanye n’amazi. Amazi ni ubuzima ni nayo mpamvu mugomba kwita ku isuku yayo.”

Yakomeje kandi ati ” Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti; Twite ku mutungo kamere w’amazi, twita kubidukikije. Kuba twakoreye isuku ku iriba n’aharikikije, ni iyi nsanganyamatsiko twashyiraga mu bikorwa, niyo twahaga agaciro. Ni mwite ku mazi by’umwihariko ayo kunywa, si ayo gufata aho ubonye hose ngo unywe kuko aba ariko imyanda, aba arimo inzoka, ni byiza kuyateka, ni byiza kuyasukura.”

Mu gihe kenshi muri gahunda zihuza abantu bamenyereye ko igikorwa cyo gusabana kiba kirimo agasembuye, imitobe n’ibindi, muri iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’amazi ku isi mu Murenge wa Rukoma, abaturage n’abayobozi baje muri uyu munsi basangiye amazi buzi, buri wese akangurirwa kugira isuku y’amazi by’umwihariko anyobwa.

Bacinye akadiho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →