Kamonyi-Ngamba: Harakekwa amarozi yaba yarahawe DASSO akaba ari mubitaro

Umwe mu bagize urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano-DASSO mu Murenge wa Ngamba harakekwa ko yahawe uburozi n’abaturage. Akakekwa batwawe kuri Polisi mu gihe DASSO ari mu bitaro bya Remera-Rukoma.

Umukozi w’urwego rushinzwe kunganira Akarere mu gucunga Umutekano-DASSO ( District Administrative Security Support Organ) mu Murenge wa Ngamba ari mu bitaro bya Remera-Rukoma kuva tariki 28 Werurwe 2018 aho bikekwa ko yahawe uburozi.

Uyu mu DASSO ngo yaba yarazize ka Burusheti(Brochette) kamwe yariye mu isantere y’ubucuruzi ya Karangara ho muri Kazirabonde-Ngamba. Iyi burusheti ngo yayiguriwe n’umuntu wari uturutse Gishyeshye ho mu Murenge wa Rukoma.

Imyitwarire y’uyu DASSO mu baturage ngo ntabwo yari myiza nkuko bamwe mu baturage babitangarije intyoza.com bikanemezwa kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba uyu DASSO abarizwamo.

Gitifu Obed Niyobuhungiro uyobora Umurenge wa Ngamba, yemereye intyoza.com ko uyu DASSO hari amakuru ko yaba yararozwe, ko ndetse hari abarimo kubazwa na Polisi. Avuga ko ibyo kuba yari afite imyitwarire mibi mu baturage nabyo ari ukuri.

Yabwiye intyoza.com ati ” Abamuhaye izo nyama ni mucoma, arimo gukorwaho iperereza na Polisi. Hari umuntu w’Igishyeshye waje ngo amugurire akantu, bokesha utwo tuburushete, kamwe aragafata akandi nawe aragafata ariko ngo yayireba akabona idasa n’indi bazanye, ayirumyeho yumva ntisanzwe noneho, undi ake amaze kugakuraho we ahita agenda avuga ngo barampamagaye, undi ngo agagarira aho ngaho.”

Akomeza avuga ko ngo DASSO yagiye ku icumbi aho aba, baramurutsa araruka, baza kumujyana ku kigo nderabuzima cya Karangara aho ngo bamukoreye ibyo bashoboye cyane ko ngo nabo bemera ko amarozi abaho, bahise ngo bamwohereza kubitaro bya Remera-Rukoma.

Gitifu Niyobuhungiro abajijwe niba ibi bitaba ari uburyo bw’abaturage bwo kwihanira cyangwa kwihimura kuri uyu DASSO yasubije ati ” Nta wamenya niba twabihuza, ariko nabyo nta nubwo wanabihakana.”

Gitifu agira kandi ati ” Imyitwarire nabonye bamuvuzeho ariko ni nayo, ni uko ahohotera abaturage, akaba agenda anywa ntiyishyure n’utundi tumeze gutyo.” Kuri iyi myitwarire inengwa n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ngamba bukaba buyizi kandi buyemera, ngo hari icyo ubuyobozi mu Karere bwarimo bubikoraho nkuko Gitifu Obed yabitangaje.

Amakuru atangazwa na Gitifu Niyobuhungiro Obed, ahamya ko ngo mugenzi w’uyu DASSO umurwaje ku bitaro bya Remera-Rukoma yavuze ko ubuzima bw’uyu DASSO bikekwa ko yarozwe burimo kumera neza ngo kuburyo hari amahirwe menshi yo kuba banamusezerera agataha kuri uyu wa gatanu tariki 30 Werurwe 2018 hatagize igihinduka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi-Ngamba: Harakekwa amarozi yaba yarahawe DASSO akaba ari mubitaro

  1. kajyambere March 30, 2018 at 4:13 pm

    mwabonye abo kogerago uburimiro kbsa ubwose gitifu w’umurenge n’umuvugizi wa Dasso ,mwivugire

Comments are closed.