Kamonyi: Ibigo nderabuzima byatakaga kwamburwa na RSSB igisubizo kiri munzira

Ikigo cy’ubwinshingizi bw’indwara mu Rwanda-RSSB, kimaze amezi asaga atanu gifitiye umwenda ibigo nderabuzima bikorana nacyo. Uyu mwenda ngo wari umaze kujegeza ibi bigo mu mikorere. RSSB itangaza ko ikibazo irimo kugikemura.

Mu bigo nderabuzima hamaze iminsi, kuva mu kwezi kwa cumi aho bamwe banavuga mbere yako mu mwaka wa 2017 ko ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi bw’indwara-RSSB kibarimo umwenda w’amamiliyoni kitabishyura, uyu mwenda ngo utuma imikorere ya bamwe isigaye icumbagira, si ibigo nderabuzima gusa kuko no mubitaro bya Remera-Rukoma bararira.

Bamwe mu bakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima baganiriye n’intyoza.com ariko bakifuza ko amazina yabo atatangazwa, bavuga ko bamaze amezi asaga atanu baberewemo umwenda w’amamiliyoni na RSSB. Iki kibazo ngo kikaba kigira ingaruka zitari nziza kuri Serivisi zihabwa abagana ibi bigo by’ubuzima.

Batangaza kandi ko ntako batagize bishyuzwa ariko amaso agahera mukirere. Byanageze aho ibigo nderabuzima busaba ko Akarere kinjira muri iki kibazo ka kababariza impamvu RSSB itabishyura.

Mu nama yo kuri uyu wa kabiri tariki 3 Mata 2018 yabereye ku biro by’Akarere ka Kamonyi, yigaga ku buryo bushya bwo gukoresha Mituweli, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza yabajije umukozi wa RSSB wari wayitabiriye kugira icyo avuga kuri uyu mwenda babereyemo ibigo nderabuzima n’Ibitaro.

Uwamahoro Prisca, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza yabajije umukozi wa RSSB ushinzwe ubukangurambaga bwa Mituweli ati ” Ikibazo ibigo nderabuzima byantumye ni icy’uko mutinda kubishyura, baheruka kwishyurwa cyera, bituma nabo kubona imiti bigora, bajyamo imyenda ikigo kibaha imiti, bihabwe umurongo utuma abaturage bakomeza kubona serivise nziza”. Ikibazo cy’uyu mwenda, uretse kuvuga amamiliyoni, nta mubare nyawo utangazwa.

Mu gusubiza iki kibazo cyanabajijwe kandi n’intyoza.com, Claver Nzahumunyurwa umukozi wa RSSB ushinzwe ubukangurambaga bwa Mituweli yagize ati ” Ibigo nderabuzima mu Karere ka Kamonyi bimaze igihe kinini bitishyurwa, ibyo nibyo. Byatewe n’iki !?, Si mwebwe mwenyine, ni igihugu cyose! Mu minsi ishize twari dufite ikibazo cyo kubona cash( amafaranga), amafaranga yari yadushiranye nta banga. Nta mafaranga yari ahari, ariko muri iki cyumweru amafaranga yarabonetse, turimo turagerageza kwishyura duhereye uko amafagitire yagiye akurikirana, mwababwira bakaba bihanganye amafaranga ari hafi kubageraho, abantu barimo barakora n’umwete ku gira ngo bishyure.”

Iyi nama yahuje ubuyobozi bwa RSSB, abakozi bahagarariye utugari (ba SEDO), abashinzwe imibereho myiza mu mirenge, abakozi b’irembo, abakozi ba Mobicash n’abakozi barebwa n’iby’ubuzima cyane abafite aho bahurira na Mituweli by’umwihariko abazafasha abaturage mu buryo bushya bwo kubona Mituweli.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Ibigo nderabuzima byatakaga kwamburwa na RSSB igisubizo kiri munzira

  1. Bravo April 5, 2018 at 12:18 pm

    Birababaje

Comments are closed.