Kamonyi: Ndi Umunyarwanda, inyungu rusange kurusha kuba nyamwigendaho-Mayor Kayitesi

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” irimo kuganirwaho hirya no hino mu karere ka Kamonyi. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi mu kiganiro yahaye Abanyarukoma kuri uyu wa 4 Mata 2018 yibukije ko Ndi Umunyarwanda igamije gufasha umunyarwanda kongera gutekereza ku isano muzi ihuje abanyarwanda.

Atangiza ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Alice Kayitesi yibukije abitabiriye ibiganiro byabereye mu cyumba cy’inama cy’Umurenge wa Rukoma ko Ndi Umunyarwanda igamije kongera kugarurira umunyarwanda ubumwe no kwibona mu nyungu rusange aho kuba nyamwigendaho, ko iyi ari isano muzi ibumbatiye ubumwe bw’abanyarwanda.

Mayor Kayitesi yavuze ati” Abanyarwanda tureke kwirebaho, turebe inyungu rusange twimakaze gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”

Yakomeje asaba abitabiriye ibi biganiro biganjemo abakozi b’Akarere, Abaganga, abayobozi b’Ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima n’abandi ko basabwa kubanza guhinduka mbere yo kumva ko bagomba guhindura abandi.

Yagize ati ” Ni mureke kuvuga niba bibananiye ariko nibura mube ibyapa byiza biyobora abantu aho kuba ibyapa biyobya”. Yakomeje asaba ko umunyarwanda muzima akwiye guterwa ishema no kumva ko hari umusanzu atanga mu kubaka no gukomeza Ndi Umunyarwanda, kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abitabiriye ibi biganiro bahuriza ku kuba amacakubiri n’inzagano byaranze abanyarwanda ndetse bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aribyo byashenye ubumwe bw’abanyarwanda. Bahuriza ku gusaba ko ukuri ariko gukwiye gushyirwa imbere, abantu bakareka kugoreka amateka kandi bakemera kwakira ukuri kw’ibyabaye kuko byakozwe n’abanyarwanda bikorerwa abanyarwanda. Buri wese yasabwe kwisuzuma.

Uzabumugabo Clement, umwe mubitabiriye ibi biganiro agira ati ” Ntekereza ko nkwiye guterwa ishema ry’Ubunyarwanda nkagendera k’umuco n’indangagaciro na Kirazira biranga umunyarwanda, nkamenya y’uko dusangiye isano n’abandi banyarwanda, nkimakaza umuco wo gusaba imbabazi bikagira inyungu rusange kuko abashyize hamwe iterambere ririhuta.

Binyuze muri ibi biganiro, ibitekerezo byahurijwe ku kuba Ndi Umunyarwanda ikwiye kuba umuti, icyomoro cy’amateka mabi yashyize ibice mu banyarwanda, ahari Ndi Umunyarwanda ngo nta macakubiri nta moko, nta mwiryane ahubwo haba gufatanya. Bemeranywa kandi ko Ndi Umunyarwanda idashingiye ku kubwizanya ukuri ntacyo yahindura. Ko bityo buri wese akwiye guharanira ukuri.

Abitabiriye ibi biganiro basabwe kwitabira ibiganiro n’izindi gahunda ziteganijwe mu gihe cy’icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Basabwe kandi no kubikangurira abo bayobora n’abandi banyarwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →