• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Kayenzi: Dr Munyakazi Leopold ari kuburanira iwabo, abamushinjura bahurije ku mbunda ye

Umwanditsi
April 10, 2018

Dr Munyakazi Leopold, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yatangiye kuburanishirizwa iwabo i Kayenzi kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mata 2018. Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rurumva abatangabuhamya bashinjura uregwa. Abashinjura bahurije ku kuba yari afite imbunda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mata 2018 mu Murenge wa Kayenzi, Akagari ka Kirwa, Umudugudu wa Gitwa hatangiye kuburanishwa mu ruhame urubanza rwa Dr Leopold Munyakazi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi.

Dr Munyakazi, yageze imbere y’abaturage benshi bo muri aka Kagari ka Kirwa bamuzi dore ko ahafite urugo akaba ari naho avuka. Yari mu mpuzankano y’ibara ry’irosa iranga abagororwa, amadarubindi afite ibirahure byijimye, isaha ku kuboko, inkweto z’umukara n’amasogisi yera hamwe na Furari cyangwa agatambaro mu bitugu gakoreshwa cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abatangabuhamya bane bashinjura Dr Leopold Munyakazi bahurije ku kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari afite imbunda ariko bose nta wavuze ko iyo mbunda yayirashishije. Aba bane baje kwiyongeraho uwa gatanu utari kuri gahunda wavuye mu baturage.

Byinshi mubyo aba batangabuhamya uko ari bane batangarije urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru bishingiye kubyo bavuga ko bumvise bivugwa hamwe na bicye cyane bavuga ko biboneye n’amaso yabo.

Muri aba bane, ntabwo bose bafashwe nk’abatangabuhamya. Babiri urukiko rwabafashe nk’abaruha amakuru n’ubwo bari baje nk’abatangabuhamya. Kubafata nk’abatangamakuru byaturutse ku isano urukiko rwasanze bafitanye na Dr Munyakazi.

Ku batangabuhamya bane bageze imbere y’urukiko barimo babiri biswe abatangamakuru, hiyongereyeho umutangabuhamya wa gatanu wavuye mu baturage urukiko rubajije niba kubyo abari bamaze kuvuga bavuze.

Inkuru irambuye ku batangabuhamya bose bageze imbere y’urukiko turimo kuyitegura.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga